RFL
Kigali

Rachid Kalisa na Nsabimana Eric Zidane bafashije AS Kigali gusezerera KMC

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:23/08/2019 17:30
0


Ibitego bya Rachid Kalisa na Nsabimana Eric Zidane byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino wo kwishyura wa Total CAF Confederation Cup wabahuzaga na KMC (Tanzania), byafashije AS Kigali kugera mu ijonjora rya kabiri batsinze ibitego 2-1.



Umukino wari intambara kuri AS Kigali kuko umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi anganya 0-0 i Kigali. Rachid Kalisa ukina hagati akaba umukinnyi uhagaze mu bakina imbere mu gihugu, yatanze icyizere ku banyamujyi afungura amaamu ku munota wa 4’ mbere y’uko Nsabimana Eric Zidane yungamo ikindi ku munota wa 37’ w’umukino.


Rachid Kalisa yafunguye amazamu ku munota wa 4

Mu ijonjora rya kabiri, AS Kigali izahura hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security yo muri Malawi. Umukino ubanza, Proline yatsinze ibitego 3-0 mu gihe umukino wo kwishyura uri kuri uyu wa Gatandatu i Kampala muri Uganda.


Nsabimana Eric Zidane, umukinnyi ukomeye wa AS Kigali wanayitsindiye igitego cya 2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND