RFL
Kigali

Mbabazi Yvette yateguye ‘Wraps & Locs’, aho abafite dreadlocks n’imisatsi ya naturel bazagirira ibihe byiza birimo no kwiga gutega igitambaro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/08/2019 14:07
2


Mbabazi Yvette ni rwiyemezamirimo ukiri muto washinze kompanyi yise ‘Icyeza’, acuruza ibikoresho by’imirimbo yambarwa (accessories). Kuri ubu yateguye igikorwa yise ‘Wraps & Locs’, kikazahuza cyane cyane abantu bafite dreadlocks ndetse n’imisatsi ya naturel, gusa n’abandi ntibahejwe kuko hazaba hari n’ibicuruzwa bitandukanye.



Iki gikorwa giteganyijwe muri weekend itaha kuwa gatandatu tariki 31/08/2019. Mbabazi Yvette wagiteguye mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA, yadutangarije ko yahoze atekereza gukora igikorwa nk’iki. Yagize ati “Nka kabiri mu mwaka nkora pop up shop kuko mba ndi online, hari abantu benshi bagura ariko baba batazi kubikora (gutega igitambaro). Nshaka umwanya mbahuza bakaza bakiga, noneho nkanagurisha live kuko ubusanzwe mba ndi online gusa.”


Yvette mu byo acuruza harimo ibitambaro byo mu mutwe, muri 'Wraps and Locs' abantu bazigishwa no kubitega

Yvette avuga ko iki gikorwa yagishatse kuva kera agishyiraho dreadlocks ku mutwe (azimaranye igihe kirenze imyaka 5), yifuzaga guhuza abantu bafite ama dreads yaba abahungu n’abakobwa. Ati “Kubabona bari hamwe, tugakora akantu kameze nk’aga festival.. ubwo rero byahuriranye na bya bikorwa nkora buri mwaka (bya pop up shop), ndavuga nti ‘reka mbishyire hamwe’ ndebe uko bigenda. Numva kuri njyewe ari ikintu cyagakwiye kuba kinini nka za Afro Prank cyangwa Afro Festival.” Yizera ko ‘Wraps & Locs’ ari intangiriro nziza y’izi nzozi yahoranye, gusa umwihariko ukaba uko we azaba yigisha abantu uko batega igitambaro, kimwe n’uko hazaba hari n’aho biri gucururizwa, hamwe n’indi mirimbo itandukanye.




Abantu bakunda kurimba bateze igitambaro, n'abafite imisatsi ya naturel 'Wraps and Locs' izabasigira ibihe byiza

Ikindi avuga ko kizaranga ‘Wraps & Locs’, ni uwo kwishimira urugendo rwo gutunga umusatsi wa naturel cyangwa dreadlocks, dore ko ngo gutunga ubu bwoko bw’imisatsi ari ibintu bigoye kandi bisaba kwihangana no gutegereza. Uyu mwanya kandi uzaba urimo ibindi bihe byiza harimo kuganira no guhura kw’abantu benshi batandukanye bakaba banaganira uburyo butandukanye bita ku misatsi yabo, hazaba hari umuziki n’ibyo kurya no kunywa bitandukanye ku buryo abantu bashobora gusangira ndetse hari n’abantu bacuruza ibikoresho bitandukanye byo kwita ku misatsi ya naturel na dreadlocks.



Bizabera kuri Inema arts Center kuwa gatandatu tariki 31/08/2019, kuhera ku isaha ya saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri (02-06pm), kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Kanda hano urebe ikiganiro Inyarwanda yagiranye na Yvette muri 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nganzo4 years ago
    komeza utere imberere
  • Eric glamour 4 years ago
    Courage mwana wacu





Inyarwanda BACKGROUND