RFL
Kigali

Danny Vumbi yatunguranye ajya mu gikoni guteka agaburira abarimo Bruce Melody-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/08/2019 9:48
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 Kimisagara ahazwi nka Fame Lounge, Danny Vumbi yatunguranye yinjira mu gikoni cy’aka kabari ajya guteka. Aha yari ari kugerageza ifunguro ryanahise rimwitirirwa nyuma y'uko ryari rimaze kuryohera abo yaritekeye barimo Bruce Melody na Mico The Best.



Ubwo yari muri aka kabari Danny Vumbi yasabye ko yahabwa umwanya agateka ifunguro rye. Aha bamuhaye igikoni n'ibikoresho nkenerwa yari akeneye ngo ateke. Danny Vumbi mu buryo bw’ubuhanga yatetse ibirayi ndetse n’inyama mu buryo bwaryoheye benshi mu bo yari yatekeye barimo Bruce Melody ndetse na Mico The Best.

Danny VumbiDanny Vumbi atetse,...

Ubwo yari amaze guteka azanye ngo barye Bruce Melody yabiriyeho yumva biranurira ahita abyita “Danny Food”. Ibi biryo Danny Vumbi yatetse aka kabari kahise kiyemeza kumwegera akabigisha kubiteka neza bityo abakiriya muri rusange bagatangira kubigura bisanzwe.

REBA HANO UKO DANNY VUMBI YATETSE IFUNGURO RYAHISE RINAMWITIRIRWA “DANNY FOOD”

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND