RFL
Kigali

Bene Kora mu ntego nshya bise 'Rwanda Revival Tour 2019' mu kurwanya ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/08/2019 12:19
1


Bene Kora bateguye igikorwa bise 'Rwanda Revival Tour 2019' kigamije kuzenguruka ibigo by’amashuri bavugamo ubutumwa bwiza bakoresheje ijambo ry'ukuri ari ryo ribohora. Ni igikorwa kigamije kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, umuyobozi wa Bene Kora, Gabriel Dubier yagize ati "Bibiliya iravuga ngo "Muzamenya ukuri, Maze uko kuri niko kuzababatura" Yohana 8:32. Kandi ukuri ntabwo abo ba Jeune bakumenya ntawaje kukubamenyesha. Ni muri urwo rwego twatangiye ivugabutumwa mu mezi atatu ukwa 5,6,7 mu bigo twagiye tujyamo hakijijwe abana 700 benshi bareka ubusambanyi n’ibiyobyabwenge ku mugaragaro."


Yakomeje agira ati "Rero iki gihembwe cya gatatu turasoza ibi bikorwa mu giterane muri Gashora Girls Academy badutumiyemo kuririmba no kubwiriza aho batumiye hafi ibigo birenga bitandatu bizaba bihari."


Nk'uko yabidutangarije, muri Gashora Girls Academy barajya kuhavuga ubutumwa bwiza kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 kuva saa saba aho Sons of Korah Worship team bazaba bari kuramya no guhimbaza Imana. 


Asobanura izina Bene Kora, yagize ati "Bene Kora ni Minisiteri y'urubyiruko (Youth Ministry) igamije guhindura urubyiruko gusa na Kristo rwarangiza rukaba igisubizo kirambye ku gihugu no kw‘itorero kuko Kristo ni we muti isi ikeneye.". Kuri ubu Bene Kora binjiye mu ivugabutumwa rizenguruka ibigo by'amashuri, akaba ari igikorwa bise 'Rwanda Revival Tour 2019'. Ku ikubitiro iki gikorwa kigiye gutangira mu ishuri rya Gashora Girls Academy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uhiriwe benigne better 4 years ago
    This ministry is amazing , it changed my life from 2017 up till now . I don't have any idea but I have a testimony and it's through the God that I saw through each SOK member





Inyarwanda BACKGROUND