RFL
Kigali

Ubutumwa bwiza ni imbaraga z’Imana zikorera muri twe ntibukwiye kudukoza isoni-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2019 17:42
1


Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni, kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku muyuda ukageza ku mugereki kuko muri bwo ari namo gukiranuka kuva ku mana guhishurirwa guheshwa no kwizera kugakomezwa nako nk’uko byanditswe ngo ukiranuka azabeshwaho no kwizera. Abaroma 1:16-17



Iyo usomye uru rwandiko Pawulo yandikiye ab’i Roma yerekana ko Ubutumwa bwiza yabwirizaga butari inzaduka, ahubwo ko bwahereye cyera butanzwe n’Imana biciye mu bamubanjirije, ndetse yerekana ko atari ubwiru ahubwo ko bugomba kugera kuri benshi, kandi ko umumaro wabwo ari ukugirango mu babwumva haboneke mo abumvira Imana babiheshejwe no kwizera bityo bareke ingeso mbo n’ibyaha, yakomeje yerekana ko ibyiciro byose by’abantu bakwiye kumenya ubu butumwa kuko muri bwo ariho gukiranuka guturuka, kandi ko nta kindi cyahindura umuntu uretse kwizera Kristo Yesu wapfiriye abari mu isi yose akazuka, kuko ari ryo zina ryonyine twahawe n’Imana dukirizwamo (Ibyak 4:12)

Mu bice bikurikiraho Pawulo yakomeje kwerekana icyo Imana ibashakaho, benshi biyerekanaga nk’abayimenye ndetse nk’abafite idini y’ukuri, nyamara bakarangwa n’imirimo y’umwijima banatuma izina ry’Imana ritukwa mu batizera, maze ngo uko kwigomeka bituma Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye (binjiye mu busambanyi, abagabo n’abagore baratingana, buzura ishyari, ubugambanyi n’ubwicanyi, n’ibindi….) 

Gusa ku bw’urukundo rwayo ntiyanejejwe n’uko bazarimburwa no kwirundurira mu byaha kwabo ahubwo yabahaye insinzi ari yo kwizera Kristo bagakizwa, bityo bakarokoka gucirirwaho iteka. Benshi barizeye barakizwa Pawulo rero kujijura abantu ngo bamenye Imana byamuteraga ishema n’ubwo benshi babimwangiranga ndetse bakabimuhora kenshi.

Kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu bugakwira henshi ndetse hose ni itegeko ku bizera bose (Matayo 28:19, Mariko 16:15) kuko Icyo Imana ishaka ni uko bose bakizwa bakamenya ukuri ( 1 Timoteyo 2:4), uku kuri kw’ijambo ry’Imana niko natwe kwadukijije gusa kuraryana, Iyo ukumvise ikiryohewe n’isi urahaguruka ukaburana, ni nacyo gituma benshi bakurwanya, kuko  kubabuza gukora ibyo kamere n’imibiri birarikira, ariko n’aho imbaraga ziburwanya zaba nyinshi ntidukwiye gucika intege cyangwa ngo tugire ikimwaro, ahubwo budutera ishema kuko gihindurwa kwa benshi bakava mu byaha niyo makamba yacu ( Daniyeli 12:3), kandi iyo benshi bakijijwe igihugu kibona amahoro.

Ntako bisa kubona abantu babohoka ku ngoyi z’ibyaha, abari abajura bagakizwa, abanyerezaga imitungo y’igihugu n’abagituye bagakizwa, abantu bakabohoka ku ngoyi z’ubusambanyi, nta ko bisa kubona abantu bava mu biyobyabwenge, ukabona amakimbirane mu ngo agabanuka, Birashimisha kandi bitera ishema. 

Uruhare rw’ivugabutumwa rurigaragaza kandi ruracyakenewe, ntidukeneye abantu benshi bari mu madini ahubwo dukeneye abahinduwe n’ubutumwa bwiza bagakizwa, niyo mpamvu duterwa ishema no kudacogora, abatubanjirije (Abo Yesu yatumye bwa mbere) bahowe ubu butumwa, bamwe baratotejwe, baratukwa, baragambanirwa abandi baricwa ariko ntibacika intege kuko yari yarabateguje ubwo yababwiraga ati “ Namwe murahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi babampra (Matayo 5:11).

Tubita intwari zo kwizera kuko Iyo batitanga natwe Satani aba yaraduhinduye abacakara be, ariko hashimwe Imana kuko ubu turi ku ngoma y’ubuntu bwayo kandi ntawe uduhora ubu butumwa, dukwiye rero kubyaza umusaruro aya mahirwe tukarushaho kumaramaza kwamamaza iyi nkuru nziza twuzuye ubwenge bw’Imana kugira ngo tutamuha urwaho, kuko Satani we arakora amanywa na nijoro, ibyaha bishya birimo kuvuka, abana bacu barimo kwigishwa ingeso mbi zitigeze kubaho, ubusambanyi bukabije guca ibintu, satani arakoresha inzira zose cyane cyane ikorana buhanga.

Ariko Yesu aracyakira, uyu munsi aracyabohora abantu, n’ubwo benshi baruhiye muri ubwo bucakara Uwakwemera wese akizera Yesu yakizwa, Yesu ni we mwami wenyine utanga amahoro, Satani yagushuka ko Kunywa urumogi n’inzoga byibagiza ibibazo ariko aragushuka ahubwo birabyongera, igisubizo ku muntu wabuze amahoro ni Yesu gusa.

Bavugabutumwa, bashumba namwe benedata ni uruhare rwacu ngo duhagarare mu cyuho bityo dutegure ibinyejana by’abazadukomokaho bubaha Imana, b’inyangamugayo ndetse b’abizerwa,kandi barimwo umwuka w’Imana, Ubutumwa bwiza ntibudutere ipfunwe ahubwo budutere ishema.

Ev Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhire4 years ago
    Amin, Yesu aguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND