RFL
Kigali

Rubavu: Ndamukunda na Mukunzi basezerewe mu irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball nyuma yo gutsindwa imikino 2-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2019 15:49
0


Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ndamukunda Flavien afatanya na Mukunzi Gasarasi Christophe yasezerewe mu irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball riri kubera i Rubavu nyuma yo gutsindwa na England amaseti 2-1.



Wari umukino wa kabiri u Rwanda rwakinaga kuko umukino ubanza, Ndamukunda Flavien na Mukunzi Gasarasi Christophe batsinzwe na Japan amaseti 2-0 (21-12 na 21-13).

Muri iri tsinda, u Rwanda kuko rwari rwatsinzwe byabaye ngombwa ko bahura n’ikipe ya England (Mark/ Frederick) ihita ibatsinda amaseti 2-1 (22-20, 19-21 & 08-15).


Mukunzi Gasarasi Christophe (ibumoso) na Ndamukunda Flavien (iburyo)


Karekezi Leandre (Ibumsoo) perezida wa FRVB yicaranye na Kanssime Kagarama Julius (Iburyo) umwungiririje ntabwo bari bishimiye ibiri kuba ku Rwanda 

Nyuma yo gutsinda u Rwanda, England (Mark/ Frederick) yahise ibona itike ya ¼ cy’irangiza mu gihe Rwanda (Ndamukunda/Mukunzi) yahise iva mu irushanwa kuko yatsinzwe imikino ibiri ikurikirana.

Nyuma yo gusoza umukino wa kabiri wanatumye ikipe ya Ndamukunda Flavien na Mukunzi Gasarasi Christophe isezererwa, Ndamukunda yavuze ko biba ari urugamba rutoroshye gukina n'ikipe isanzwe izwi muri Beach Volleyball mu gihe wowe uba ukina ubwoko bubiri bwa Volleyball.

"Biragoye ko wakina neza Beach Volleyball usanzwe ukina Volleyball isanzwe. Aya makipe twahuye bo basanzwe bakina Beach Volleyball gusa nta wundi mukino bakina mu gihe twebwe dukina Volleyball isanzwe tukanakina Beach Volleyball. Tuvuyemo ariko hari amasomo twize muri iri rushanwa". Ndamukunda


Ndamukunda Flavien aganira n'abanyamakuru nyuma yo kuva mu irushanwa 

Ku rundi ruhande, ikipe ya England (Bello/Bello) yageze muri ¼ itsinze Japan(Hitoshi/Shimizu) amaseti 2-0 (21-18, 21-17).


Mukunzi Gasarasi Christophe (2) ashaka inota ku ikipe y'Abongereza 

Mu itsinda rya gatatu (C), ikipe ya Japan (Yu Koshikawa/Jumpei) yageze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Czech Republic ((Martin/Jakub) amaseti 2-1 (21-18,19-21,15-11). Si Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien gusa yavuyemo kuko n'ikipe ya Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves yasezerewe burundu nyuma yo gutsindwa na Norway amaseti 2-1 (21-17, 21-14,15-13). 


Mukunzi Gasarasi Christophe (2) mu kirere ashaka amanota 

Mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu (C) iyi kipe igizwe na Muvunyi Alfred afatanya na Niyonkuru Yves yatsinzwe n'u Buyapani (Koshikawa/IKeda) amaseti 2-0 (24-21 na 21-12). Uyu musaruro ni wo wari watumye ihura na Norway nayo yari yatsinzwe umukino yahuyemo na Czech Republic amaseti 2-0 (25-23 na 21-13).




Abafana ku bibuga biri kuberaho imikino


Norway yatsinze ikipe y'u Rwanda (Muvunyi Fred na Niyonkuru Yves)



Yves Niyonkuru (1) na Muvunyi Fred (2) ni indi kipe y'u Rwanda yasezerewe


Wari umukino w'amahirwe ku Rwanda (Ndamukunda Flavien na Mukunzi Gasarasi Christophe)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND