RFL
Kigali

Umuryango Love The Kids Foundation ufasha abana 103 kwiga ufite intumbero yo kwaguka ukagera kure

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/08/2019 15:20
2


Abana 103 baturuka mu miryango 60 ni bo Love the Kids Foundation ifasha. Uyu muryango udaharanira inyungu ufasha abana kubona amafaranga y’ishuli ndetse n'imyamboro n’ibindi nkenerwa mu buzima bw’umwana bwa buri munsi harimo nk’ibirori by’amasakaramento ya Gikirisitu n’ibindi bibafasha gutegura ejo hazaza heza habo.



Love The Kids Foundation ni umuryango watangijwe na Muhire Jean Claude muri 2015, ukaba warashinzwe hagamijwe gufasha abana baturuka mu miryango idafite amikoro yo kubabonera ibyangombwa bibafasha kwitabira ishuli ndetse n’ibindi bishobora kubafasha kuzagira ejo heza. 


Uyu muryango ukorera mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara. Muhire Jean Claude washinze uyu muryango akaba n’umuyobozi mukuru wawo yatangarije Inyarwanda.com ko igitecyerezo cyo kuwushinga yakigize biturutse mu kubona hari abana babura amikoro bityo bigatuma bakurira mu buzima bugoye ari nabyo bituma benshi bahita bajya ku muhanda.

Amaze kubibona yagize igitecyerezo cyo gushinga uyu muryango akaba abakorera ubuvugizi agashaka abafatanya bikorwa bakaba bagira icyo bamarira umuryango nyarwanda binyuze mu gutegura ejo hazaza h'aba bana dore ko ari nabo Rwanda rw'ejo. Ushaka gukurikirana ibikorwa bya Love The Kids Foundation bya buri munsi wabageraho ukoresheje Email: info@lovethekidsfoundation.org, website: Tel: +250 783 232 420.


Bamwe mu bana bafashwa na Love The Kids Foundation

Kugeza ubu uyu muryango ufite abafatanyabikorwa bagera kuri 5 aribo Paroisse Saint Pierre Cyahafi, Christmas Angels Family, 250 Effect na The Link at CLC. Nk'uko umuyobozi uhagarariye uyu muryango Muhire Jean Claude abivuga bafite abana bagera 103 baturuka mu miryango 60, bakaba ari abana bari hagati y’imyaka 3-17. Akomeza avuga ko harimo n'abo bakuye ku muhanda bakabagarura ubu bakaba biga nk'abandi ndetse bakaba babana n'ababyeyi babo.


Umuyobozi akaba n'uwashinze Love The Kids Foundation, Muhire Jean Claude

Uyu muryango ufasha abana batishoboye ukabaha byose bijyanye n’ishuli ariko ukanabaha uburere busanzwe nk'ubwo undi mwana wese warezwe aba afite kuko iyo batagiye kwiga bajya aho uyu muryango ukorera bagahabwa ibitabo bitandukanye bakiga ndetse bakanakina bakanaganira. Ikindi cy'ingenzi ni uko uyu muryango utoza abana gukura bafite indagaciro za Gikirisitu kuko babatoza gusenga ndetse n'uhawe isakaramentu runaka baramufasha bakamukorera ibirori nk’undi mwana uwo ari wese uri mu muryango mwiza.


Uyu muryango watangaje ko bafite intumbero yo kugera kuri byinshi kuko bafite gahunda yo gukora hirya no hino bafasha abana gutegura ejo heza babafasha kubona ibikoresho ndetse banabaha indangaciro zizabafasha mu buzima bw'ejo hazaza habo n'ubwo bagira imbogamizi z'amikora ariko ngo ntibacika intege ahubwo bizeye ko bazagenda babona abandi baterankunga biyongera ku bo bari bafite bityo bakaba bagera mu gihugu cyose. 



Abana bafashwa n'umuryango Love The Kids Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JC Muhire4 years ago
    Mwakoze cyane inyarwanda.com
  • Jonas Ndayisenga 4 years ago
    Love the kids foundation iriko ikora igikorwa cogushimwa naburimuntu azi ko ejo heza Habana ba afurika haha gaze mukubaha amahigwe yokwiga, komeza Imana ibahe gushika kumigambi myiza mufitiye ibibondo nkivyo





Inyarwanda BACKGROUND