RFL
Kigali

Bull Dogg yashyize hanze indirimbo nshya yise “In the name of the game” yasohokanye n’amashusho yayo –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/08/2019 9:56
0


Bull Dogg umuraperi ukomeye mu Rwanda wananyuze mu itsinda rya Tuff Gangz icyakora ubu akaba akora umuziki ku giti cye, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise “In the name of the game” yasohokanye n’amashusho yayo.



Bull Dogg kimwe n'abandi benshi bakora iyi njyana ya Hip Hop ni bamwe mu batarakunze kumva impinduka zo gukora indirimbo ngo isohokane n’amashusho yayo, icyakora magingo aya iyi myumvire yamaze guhinduka kuko abaraperi nabo bari gukora ku bwinshi amashusho y’indirimbo zabo nshya, ikintu cyo kwishimira cyakosowe n'abakora injyana ya Hip Hop.

Bull DoggBull Dogg mu ndirimbo ye nshya yasohokanye n'amashusho yayo...

Iyi ndirimbo nshya ya Bull Dogg “In the name of the game” yayishyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Papito mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Emmy K. Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira; Yego ndetse na Pay attention yaherukaga gukora ariko akaba atarigeze ayamamaza cyane mu bitangazamakuru.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BULL DOGG "IN THE NAME OF THE GAME"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND