RFL
Kigali

Guverineri Munyantwari yaganiriye na mugenzi we Théo NGWABIDJE wa Kivu y’Amajyepfo ku kurwanya Ebola

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/08/2019 10:28
0


Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Bwana MUNYANTWALI Alphonse n’intumwa yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’akazi i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ku butumire bwa mugenzi we wa Kongo, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwana Théo NGWABIDJE KASI



Urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano uri hagati y’intara zombi no kuganira ku bibazo intara zombi zihuriyeho cyane cyane kurushaho kunoza imikoranire ku mipaka ihuza Intara zombi, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola ndetse no gukomeza gushimangira urujya n’uruza rw’abaturage.

Muri urwo ruzinduko, impande zombi zashoboye kuganira ku ngamba zihuriweho zigamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya Ebola hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku itariki ya 6 Kanama 2019 mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.


Nyuma y’iyo nama, intumwa z’impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza korohereza urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa hagati y’intara zombi ndetse no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola nk'uko byasobanuwe n’itsinda tekiniki rihuriweho n’impande zombi.

Impande zombi zumvikanye ko zigomba guhanahana amakuru mu rwego rwo gukomeza gukorana bya hafi ku byatera ikibazo icyo aricyo cyose cyabangamira inyungu z’impande zombi. Ibi birareba by’umwihariko guhana urutonde rw’abantu bahuye n’abarwaye cyangwa abishwe n’icyorezo cya Ebola.


Impande zombi zishimiye imbaraga zashyizwe mu kurwanya icyorezo cya Ebola n’ubushake zifite mu gukomeza gukorana ku bijyanye n’inyungu zihuriweho n’intara zombi.

Inama yahuje Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’uw’Intara y’Iburasirazuba mu Rwanda yaranzwe n’umwuka wa kivandimwe n’umubano mwiza.


Mu gusoza urwo ruzinduko, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yashimiye mugenzi we w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo kuba yabakiriye neza. Yaboneyeho gutumira mugenzi we kuzasura Intara y’Uburengerazuba ku itariki bazumvikanaho.

Ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND