RFL
Kigali

All Africa Games: Gambia yatwaye umudali wa Zahabu, U Rwanda rusoza ku mwanya wa 3 muri Beach Volleyball

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2019 22:36
0


Ikipe ya Gambia yatwaye irushanwa rya Beach Volleyball nk’umwe mu mikino yakinwaga mu mikino ya All Africa Games 2019. Gambia yatsinze Maroc amaseti 2-1.



Ni Gambia yatsinze u Rwanda muri ½ cy’irangiza bityo igera ku mukino wa nyuma itsinda Maroc amaseti 2-0 (21-17,17-21, 17-15).

Gambia yahise yandika amateka yo gutwara umudali wa Zahabu muri iri rushanwa kuva ryabaho. Iyi kipe yatwaye umudali wa Zahabu itsinze Maroc yakiriye iyi mikino.


Gambia yakoze amateka itwara umudali wa Zahabu muri All Africa Games 

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Akumuntu Patrick Kavalo ufatanya na Ntagengwa Olivier yasoje ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda South Africa amaseti 2-1 (18-21,21-16 na 15-11).


Ikipe y'abagabo yasoje ku mwanya wa 3 mu gihe abagore basoje ku mwanya wa 8
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND