RFL
Kigali

Abahanzi bashya bahinduye isura y’umuziki nyarwanda mu mezi 11

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2019 7:28
0


Uko iminsi ishira ishyira amezi mu mwaka ni nako uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwaguka. Abahanzi bashya bariyongera baherekejwe n’ibihangano bitanga ibyishimo kuri benshi. Ibi biherekezwa no kwaguka kw’aho kwidagadurira; Umunyamerika Ne-Yo na Meddy w’i Kigali bashobora kuzaganura Kigali Arena.



Amezi cumi na kumwe ashize yagaragaje abahanzi bashya benshi mu muziki w’u Rwanda bamwe muri bo batangiye gutumirwa kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye bataragira indirimbo zirenze ebyiri.

2019 wabaye umwaka w’amahirwe ku muhanzi ukuze no ku bakiri bato batwawe n’inganzo! Itangazamakuru ntirikiri umurongo w’ibanze mu kumenyekana k’umuhanzi.

Benshi mu bahanzi bagiye kuvugwa muri iyi nkuru babanje kwamamara binyuze ku mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga acicikana muri telefoni za benshi, batangira kumenyekana uko.Kwisanga mu itangazamakuru byabongereye umubare w’abafana bari basanganywe.

Nsengiyumva uzwi nka “Igisupusupu” w’i Gatsibo amaze kwemeza benshi:

Semivumbi Daniel wiyise Danny Vumbi mu ndirimbo ye yise “Abana babi” yavuze ko “kwamamara bitagira imyaka”. Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko yaratunguranye atera ubwoba benshi mu bahanzi nyarwanda bumvaga ko ari bo bari imbere y’abandi kandi ko bagwije igikundiro.

Pasiteri Zigirinshuti Michel wo muri ADEPR we byaramurenze! Imbere y’iteraniro yavuze ko ubwamamare bwa Nsengiyumva [Igisupusupu] bushyigikiwe n’imbaraga za Satani.

Ntiyumvaga ukuntu mu gihe gito uyu muhanzi yaba amaze kugira umubare munini w’abamukunze bazi amagambo agize indirimbo ze zose kuva ku mwana muto kugera k’uw'imvi zabaye uruyenzi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MARIYA JEANNE" YA NSENGIYUMVA "IGISUPUSUPU"


“Nsengiyumva” abicyesheje indirimbo ye yise “Mariya Jeanne” yakoze ibyananiye benshi mu bahanzi nyarwanda bamubanjirije. Yujuje Miliyoni imwe y’abantu bayirebye ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito nyamara abandi bahanzi biyushye icyuya ndetse biba inkuru ko bujuje Miliyoni.

Yasohotse ku wa 15 Ukuboza 2018 imaze kurebwa n’abantu 1,980,539. Amagambo ayigize yari yarumviswe na benshi igihe kinini ubwo yaririmbaga agahembwa igiceri cy’ijana. Imaze gufatirwa amajwi n’amashusho igashyirwa mu byuma yakunzwe mu buryo bukomeye.

Ni indirimbo yabaye idarapo ry’umuziki kuri we! Yisanzuye mu itangazamakuru mu ‘zasabwe’ ntiburamo. Amaze kuyiririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye, hose arabemeza kandi arayitera akikirizwa.

Urugendo rwe arushyigikiwemo n’umujyanama we Alain Muku umufasha gushyira mu byuma indirimbo yajyaga aririmbira mu masoko n’ahandi. Nsengiyumva aherutse kubwira INYARWANDA ko umuduri acuranga wamuhesheje agaciro kandi ko iwe mu rugo ntakibuze.

Yabiteyemo urwenya avuga ko abaturanyi be basigaye bamubwira ko ubuzima bwahindutse kandi ko yabaye ‘inzobe’.Ni we muhanzi rukumbi wahawe umwihariko mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’ byazengurutse Intara zose zigize u Rwanda.

Yaririmbye no mu gitaramo giherekeza ‘Iwacu Muzika Festival’ cyatumiwemo Diamond, Igisupusupu akurikirwa ingofero ashyigikiwe n’indirimbo “Mariya Jeanne”, “Icange Mukobwa” na “Rwagitima”.

Clarisse Karasira; Umunyamakuru wacumbitse akiyegurira muzika:

Clarisse Karasira [Umukobwa w’Imana n’Igihugu] ni umukobwa ukiri muto uzi ikinyarwanda cyumutse. Azwi na benshi mu biganiro bitandukanye yakoze igihe kinini kuri Flash/Tv rimwe na rimwe yanavugaga amakuru.

Yigeze kubwira INYARWANDA ko icyemezo cyo kureka itangazamakuru atagisangiye na benshi.Yabanje gusakaza amashusho asubiramo indirimbo “Izuba rirarenze” ayishyira kuri Youtube irebwa n’umubare munini.

Ibitekerezo bya benshi yakiriye byavugaga ko ari umuhanga kandi ko ashatse yatangira urugendo rw’umuziki.

Alain Muku ureberera inyungu za Clarisse Karasira, muri Kamena 2019 yabwiye INYARWANDA ko amashusho y’indirimbo “Izuba rirarenze” yayarebye inshuro zitabarika atangarira impano y’uyu mukobwa ukiri muto.

Yatangaje ko abona amashusho y’iyi ndirimbo “Izuba rirarenze” atari mu Rwanda ariko ko kuva ubwo yahise yifuza gukorana na Clarisse Karasira aje mu Rwanda banoza amasezerano batangira gukorana kuva ubwo.

Karasira yinjiye mu muziki areberera kuri Mutamuriza Annociata [Kamaliza] na Cecile Kayirebwa banyuze benshi mu bihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye.

Yatangiriye ku ndirimbo yise “Gira neza” irumvwa ariko hari benshi bari bagishidikanya ku mpano ye. Yakomereje ku ndirimbo “Rwanda shima”, “Komera”, “Ntizagushuke”, kuva icyo gihe atangira kuririmba mu bikorwa bya Leta n’ahandi.

Yashyize hanze kandi indirimbo “Twapfaga iki”, “ Imitamenwa ”…aririmba mu gitaramo cy’Umuganura cyabereye mu karere ka Nyanza anaririmba mu gitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’ asimbuye Cecile Kayirebwa. Uyu mukobwa ni umwe mu batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda.

3. Green Ferry Music; itsinda ryiciriye inzira:

Green Ferry Music bamamaye mu kitwa “Kinyatrap’ injyana na Riderman yavuze ko yaruhiye igihe kinini. Ihuriyemo abasore bakiri bato bambara bigezweho, uburyo babuza amahwemo urubyiniro banyuranyuranamo bitangaza benshi.

Ni itsinda ritakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ariko hanze aha abakurikira muzika barabazi.Rigizwe na Bushali uherutse gushyira hanze album yise “Kugasima”, Slum Drip, B Threy n’abandi bahurije ku gushyira hejuru injyana ya ‘Kinyatrap’.

Bamamaye mu ndirimbo bise “Nituebue” yabaye intero ikomeye ku mbuga nkoranyambaga.Iyi ndirimbo iririmbwa n’umubare munini. Uburyo bakunzwe muri aya mezi 11 byabahaye amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye hose baserukana ishema n’isheja.

Iri tsinda wagira ngo ryitwaza abafana mu bitaramo baririmbamo!

Mu gitaramo “Kigali Summer Fest 2019” cyabereye muri Parking ya Camp Kigali, baririmbye bafite igikundi kinini gihagaze imbere y’urubyiruko babyina batera hejuru amacupa y’inzoga.Bagisoza kuririmba ntawamenye aho iki gikundi cyagiye.

Mu gitaramo “Iwacu Muzika Festival” cyabaye kuya 17 Kanama 2019, iri tsinda ryabanjirijwe ku rubyiniro n’abandi bahanzi b’abanyarwanda bafite amazina akomeye ariko bananiwe guhagurutsa umubare munini w’abari bicaye mu myanya y’icyubahiro n’abandi bari bicaye ahandi.

Bahamagawe ku rubyiniro n’iyonka yarahagurutse.

Imyambaro baserukanye yasekeje benshi. Ni abasore bagaragaza ingufu ku rubyiniro bikarenga bakikura n’imyenda yo hejuru kugira ngo batange ibyishimo ku bafana bemeye inganzo yabo. Bafite indirimbo nka “Nituebue” yatumye bamenyekana birushijeho, “Kugasima”, “Sindaza”, “Tujye gusenga” n’izindi nyinshi.

4.Sunny; umunyadushya watunguye benshi ku myambarire: 

Ku wa 23 Ukuboza 2018 nibwo Umuhanzikazi Ingabire Dorcas wiyise Sunny yageze i Kigali abwira INYARWANDA ko yitabiriye igitaramo ‘Christmas Celebrities Party’ cyateguwe na ‘Label ya The Mane’.Yaje hashize iminsi ashyize hanze indirimbo “Katika” yakoranye na Bandanah.

Ni umukobwa wabyaye ikiri isugi (nk’uko abyivugira) w’umunyadushya wabivanze no kwiyerekana mu myambaro igaragaza amatako n’amabere, yatunguye benshi.

Yabaye kimenyabose binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yasubizaga itangazamakuru ryo mu Rwanda agaragaza ko yibagiwe ururimi rw’Ikinyarwanda.Uburyo yagiye avugamo inkuru y’ubuzima bwe byatumye benshi bamuhanga amaso.

Ni umukobwa w’urubavu ruto ariko wasekeje benshi. Yivugaga nk’umuhanzikazi mushya ushaka gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda, ahera kuri Bruce Melodie bakoranye indirimbo “Kungora”.

Iyi ndirimbo “Kungora” yasohotse ku wa 30 Mata 2019. Mbere y’uko isohoka, Sunny yaciye ibintu mu itangazamakuru ashinja Bruce Melodie ubuhemu. Yavugaga ko yishyuye amafaranga Bruce Melodie kugira ngo bakorane indirimbo ariko ko uyu muhanzi yatambamiye isohorwa ry’iyi ndirimbo.

Yarenzagaho ko yayitanzeho amadorali $300, 00 kugira ngo ikorwe. Imaze gusohoka yasetswe na benshi! Hibazwaga ukuntu yaba yarishyuye indirimbo ubundi akaririmbamo amasegonda 30’.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Sunny yavuze ko yanditse byinshi ku rupapuro aranabiririmba ariko ko yatunguwe n’uko indirimbo yasohotse imeze; ngo yanze guterana amagambo na Producer ayakira uko imeze.

Mu gihe cy’amezi atatu iyi ndirimbo imaze isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni ku rubuga rwa Youtube.Ni indirimbo ikunzwe bikomeye mu tubyiniro ndetse n’iyo rukumbi y’umunyarwanda yacuranzwe mu gitaramo Maleek Berry wo muri Nigeria yakoreye i Kigali.

Sunny nta bitaramo bikomeye araririmbamo gusa mu minsi ishize yaririmbiye abagannye Skol muri Expo 2019. Mu minsi ishize kandi yashyize hanze indirimbo ‘Waone’ yakoranye na Aslay wo muri Tanzania.

Yabwiye INYARWANDA ko gukorana indirimbo na Aslay bitamworoheye. Yavuze ko uyu muhanzi azamuzana mu Rwanda mu gitaramo ateganya kumurikiramo album y’indirimbo ze.

5.Daniella&James; Umugore n’umugabo biyongereye mu bakora muzika:

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MPA AMAVUTA" YA DANIELLA NA JAMES


Abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse abaramyi

Daniella n’umugabo we James baratunguranye bashyira hanze indirimbo bise “Mpa amavuta” imaze igihe yifashishwa henshi mu ivugabutumwa. Ni indirimbo icuranze mu byuma byizihiye ingoma z’amatwi.

Yasohotse ku wa 13 Gicurasi 2019, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 43.Kuva Daniella na James bashyira hanze iyi ndirimbo ntibasiba gushyirwa ku mpapuro zamamaza mu ibitaramo bikomeye bihuriza hamwe amatsinda n’abaramyi bakomeye.

Iyi ndirimbo ifite umwihariko! Henshi Daniella na James bayiririmba basanga izwi mu buryo bukomeye hashingiwe ku magambo meza asubiza intege mu bugingo ayigize.

Mu gusendereza uburyohe bwayo, Daniella na James baririmba bavangamo n’amagambo yururutsa imitima ya benshi.

Ku wa 28 Kamena 2019 Daniella na James bashyize hanze indirimbo bise “Nkoresha”. Bivuze ko bamaze kugira indirimbo ebyiri kuva batangiye urugendo rw’umuziki rw’iyobokamana. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 18 ku rubuga rwa Youtube.

Amalon:


Bizimana Amani uzwi nka Amalon abarizwa muri 1K Entertainement yashinzwe na Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius. Ni umusore w’ijwi ritangaje wamenywe na benshi biturutse ku ndirimbo ye yise “Yambi” yaririmbyemo ubuzima bw’umunyacyaro wagowe n’umujyi.

Benshi ntibari bamuzi uretse kumubona mu mashusho y’indirimbo “Yambi”. Ku wa 28 Nzeri 2019 urugendo rw’umuziki rwafungutse ku mugaragaro ashyira hanze indirimbo “Byakubaho” yamwaguriye igikundiro.

Yacuranzwe henshi atangira gutumirwa n’itangazamakuru mu biganiro bitandukanye. Byatumye ahangwa amaso na benshi atangira no kubona ibiraka byo kuririmba mu bitaramo bikomeye. Yaririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, aririmba muri ‘Iwacu Muzika Festival’ n’ahandi.

Iyi ndirimbo imaze amezi atanu isohotse, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 593, 345 ku rubuga rwa Youtube. Aherutse gushyira hanze indirimbo “Kontrola” yaje isanganira indirimbo “Impanga” n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND