RFL
Kigali

Rubavu: Denmark yabonye itike yo kujya muri tombola ya Rubavu Beach Volleyball World Tour itsinze Japan-MAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2019 16:31
0


Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, hatangiye gahunda zose zijyanye n’imikino y’igikombe cy’isi cya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Rubavu Beach Volleyball World Tour). Denmark yatsinze Japan amaseti 2-0.



Denmark na Japan nta tike yo kwitabira iyi mikino bari bafite. Iyi mikino izenguruka isi inshuro nyinshi mu mwaka kuko mu mwaka ishobora kuba inshuro 50.


Denmark yabonye itike yo gukina Rubavu Beach Volleyball World Tour

Denmark yaje kubona itike yo kwinjira muri iyi mikino itsinze Japan amaseti 2-0 (21-13 na 21-15).

Muri rusange, Japan bazanye amakipe atatu muri iri rushanwa bityo ikipe yabo igizwe na Ogawa (2) na Tadano (1) yahise ivamo nyuma yo gitsindirwa muri uyu mukino wabaye mbere y’uko haba tombola nyirizina.

Kugeza ubu ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.



Nicilai Houmann (2) wa Denmark (Umukara) ahanganye na Ogawa (2) wa Japan (Umutuku)

Gusa kugeza ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu, ibihugu birimo Canada na Slovenia ntabwo baragera mu Rwanda.

Tombola iteganyijwe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu kugira ngo kuri uyu wa Kane ruzambikane ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Muri iyi mikino; Igihugu cy’u Rwanda biteganyijwe ko kizahagararirwa n’amakipe 3 muri buri cyiciro ni ukuvuga abagabo n’abagore.



Nkundamatch w'i Kilinda ari kubarizwa i Rubavu

Mu bagabo ikipe ya mbere igizwe na Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien, iya kabiri igizwe na Gatsinzi Venutse afatanyije na Habanzintwari Fils naho ikipe ya gatatu igizwe na Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves. Iyi kipe izaba itozwa na Sammy Mutemi Mulinge usanzwe ari umutoza wa APR VC mu bagabo.

Ikipe igizwe na Charlotte Nzayisenga na Judith Mukeshimana, Yves Niyonkuru na Gatsinzi Venuste n'umutoza Mana Jean Paul bagarutse mu Rwanda bavuye mu Buyapani kugira ngo bitegure kwinjira mu irushanwa rya “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019”.


Mukunzi Gasarasi Christophe umwe mu bagize ikipe y'u Rwanda


Tadano (1) wa Japan ashaka uko yakora inota

Ku wa Kane tariki 22 no kuwa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 ni bwo hazakinwa imikino ndetse hakaba hanakinwa imikino ya 1/4 ku makipe azaba yabonye itike hakiri kare. Imikino ya 1/2 n'iya nyuma izakinwa tariki 24 Kanama 2019 ubwo hazaba hanatangwa ibihembo ku babitsindiye.


Tadano ajya gutanga umupira ukomeza umukino (Service)


U Rwanda ruri kwakira imikino mpuzamahanga



Itangishaka Ibrahim ukina umupira w'amaguru areba umukino wa Becah Volleyball dore ko irushanwa riri kubera munsi y'urugo rw'aho avuka

...Andi mafoto yaranze umukino wa Japan na Denmark...













Imikino nyriiizina iratangira kuri uyu wa Kane

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND