RFL
Kigali

Cassandra yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Shoferi”-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2019 16:38
0


Umukobwa uhamya ko akiri muto, akaba umwe mu baraperikazi bacye bari mu Rwanda uzwi nka Cassandra yatangaje byinshi ku rugendo rwe muri Hip Hop. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye yise Shoferi. Nyuma y’igihe gito iyi ndirimbo igiye hanze mu buryo bw’amajwi uyu mukobwa yamaze no gushyira hanze amashusho yayo.



Ubusanzwe yitwa Francoise Uwase, gusa yiyise Cassandra mu buhanzi izina yari akomoye muri filime yarebaga akumva birajyanye. Cassandra ubu afite indirimbo 6 muri zo harimo iyo yakoranye n’umukobwa mugenzi we Alyn Sano ibintu bitamenyerewe cyane mu Rwanda ko abakobwa bakorana indirimbo. 

Ni indirimbo bise ‘He is Mine’. Cassabdra yatubwiye uko byagenze ngo bakorane bombi aho yatekerezaga ko byamugora ariko bikanamworohera cyane. Uyu mukobwa ni we wakoranye na Mukadaff indirimbo yitwa ‘Nturi My Type’. Magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo amashusho yakozwe na Producer AB Godwin umusore uri kuzamuka neza mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.

REBA HANO INDIRIMBO “SHOFERI” YA CASSANDRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND