RFL
Kigali

Alain Muku yavuze undi muhanzi afasha, ahishura byinshi kuri Nsengiyumva birimo inzu yimuriwemo n'ibyo kwanga gutura i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2019 16:00
1


Alain Muku ni umuhanzi wahisemo gufasha abandi bahanzi ndetse amaze kuzamura izina rye n’amazina y'abahanzi afasha. Mu minsi ishize ubwo hasozwaga ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yitabiriye iki gitaramo cyari cyanatumiwemo Diamond. Byatumye tuganira aduhishurira ko ari ubwa mbere yari agiye kubona umuhanzi we aririmba.



Usibye kuba ari ubwa mbere yari abonye Nsengiyumva aririmba yahishuye byinshi binyuranye birimo kuba abahanzi be bafite indirimbo nyinshi zitarasohoka. Aha yatanze urugero kuri Nsengiyumva ufite byibuza indirimbo zirenga icumi zitarajya hanze. Alain Muku yagarutse ku kuba Nsengiyumva yarimuwe aho yabaga akaba ubu yaratujwe mu nzu nziza ifite ibyangombwa nkenerwa byose ndetse anakomoza kuri gahunda zo kuba uyu muhanzi atazaza gutura i Kigali cyane ko ari we wabyanze.

Alain MukuAlain Muku ufasha Nsengiyumva Igisupusupu

Alain Muku yanahishuriye Inyarwanda ko mu by'ukuri usibye Nsengiyumva na Clarisse Karasira asanzwe akorana nabo ariko kandi afite undi muhanzi bakorana ndetse uyu akaba ari no mu marushanwa ya East Africa’s Got Talent ari kubera muri Kenya. Yaduhishuriye ko mu by’ukuri uyu nawe ari undi muhanzi agiye gufasha kandi asanzwe afasha bityo ngo nawe abantu nibamumenya bazakunda ibyo akora.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALAIN MUKU

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zoo 4 years ago
    Byibura iyo amutuka mukinyabupfura ngo igisupusupu aragatsindwa nawese ngo kiragatsindwa. Nonese afite nkumwana we yise igihozo yazerereye yabaza ngo IGIHOZO CYAGIYE HE😳 yakavuze ngo yagiye he!





Inyarwanda BACKGROUND