RFL
Kigali

All Africa Games: U Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa na Gambia muri ½

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2019 15:38
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu mikino Nyafurika yose iba kuri uyu mugabane (All Africa Games) byarangiye igeze mu cyiciro cyo guhatanira umwanya wa gatatu bitewe n’uko batsinzwe na Gambia amaseti 2-0.



Wari umukino wa ½ cy’irangiza muri iyi mikino ya All Africa Games ikomeje kubera i Rabbat muri Maroc. Gambia yatsinze u Rwanda amaseti 2-0 (21-18 na 21-16).

Gambia yahise igera ku mukino wa nyuma aho izahurira na Maroc yahageze ku mukino wa nyuma itsinze Ghana amaseti 2-0 (21-16, 23-21).


Ikipe ya Gambia yatsinze u Rwanda muri 1/2 

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Akumuntu Patrick Kavalo na Ntagengwa Olivier, yageze muri ½ itsinze Ghana amaseti 2-0 (21-15 na 21-12) mu mukino wa ¼ wakinwe kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019.


Abanya-Gambia bishimira intsinzi bakuye ku Rwanda

Ghana yahise ijya gukina undi mukino wo guhatanira umwanya wa 7-8. Muri uku guhatana, Ghana yaje gusoza ku mwanya wa munani itsinzwe na Nigeria amaseti 2-1 (21-19, 19-21, 18-16). Ibi byatumye Nigeria isoza irushanwa yicaye ku mwanya wa karindwi (7).


Ikipe ya Gambia izahura na Maroc ku mukino wa nyuma

Mu guhatanira imyanya kandi, Angola yasoje ku mwanya wa gatanu (5) nyuma yo gutsinda Mozambique amaseti 2-0 (21-19 na 21-15).


Akumuntu Kavalo Patrick (2) na Ntagengwa Olivier (1) bazahura na South Africa bahatanira umwanya wa 3

Mu cyiciro cy'abagore, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa munani (8) mu makipe 16 yari muri iri rushanwa.

Dore uko amakipe yasoje mu bagore:

1. Egypt

2. Kenya

3. Mozambique

4. Mauritius

5. Morocco

6. Namibia

7. Nigeria

8. Rwanda

9. Sierra Leone

10. Gambia

11. Algeria

12. Niger

13. Zimbabwe

14. Senegal

15. Sudan

16. Benin


Itsinda rusange ry'abanyarwanda bari muri Maroc 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND