RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga ko ashobora guhagarika umupira

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:21/08/2019 15:36
0


Umukinnyi wa Juventus ukomoka mu gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yaciye amarenga ko ashobora kuba yahagarika gukina umupira w’amaguru mu umwaka utaha (2020).



Cristiano Ronaldo ukunze kwiyita CR7 nyuma yo gukinira amakipe atatu ayitwaramo neza yambaye nomero 7 mu mugongo yavuze ko ashobora guhagarika gukina umupira mu myaka ibiri iri imbere.

Cristiano Ronaldo wagiranye ikiganiro Televiyo y'iwabo muri Portugal

Uyu rutahizamu ufite imyaka 34 y’amavuko aganira na TV1 yo mu gihugu cya Portugal, yavuze ko ashobora guhagarika gukina umupira w’amaguru umwaka utaha, cyangwa akaba yazahagarika ibijyanye no gukina umupira ku myaka 41 kuko n'ubundi yumva ngo agifite imbaraga.

Cristiano Ronaldo yagize ati:” …Ntabwo ndabitekereza (guhagarika gukina umupira) birashoboka ko nshobora guhagarika gukina umwaka utaha. Ariko nshobora gukomeza gukina nkageza ku myaka 40 cyangwa 41. Ntabwo mbizi. Gusa icyo buri munsi mvuga ni ukwishimira ibihe ndimo. Impano mfite ni nziza ndetse ngomba gukomeza kuyishimira”.

Ronaldo yashoje umwaka w’imikino wa 2018-2019 ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu ikipe ya Juventus aho yatsinze ibitego 21.

Ronaldo wahoze akinira Manchester United na Real Madrid, aho yaje kuba yatsindira ibihembo byinshi bitandukanye byo ku migabane itandukanye. Ronaldo kandi afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi nyuma yo kwegukana ibihembo bitanu bihabwa umukinnyi mwiza ku Isi (Ballon d'Or).

Ronaldo watwaye Ballon D'or eshanu

Cristiano Ronaldo azwiho gufata ibyemezo atunguranye nyuma yo gufata icyemezo cyatunguye benshi akaza kuva muri Real Madrid akereza muri Juventus ntawabitekerezaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND