RFL
Kigali

Ole Gunnar Solskjaer yamaze gutoranya umukinnyi uzajya utera Penaliti muri Manchester United

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:21/08/2019 14:00
0


Nyuma y’uko havutse ikibazo Paul Pogba amaze kurata penaliti mu mukino wahuje Manchester United na Wolvempton, Ole Gunnar Solskjaer umutoza mukuru wa Man United yamaze gutoranya Marcus Rashford ko ari we uzajya atera Penaliti.



Pogba yafashe icyemezo cyo kuba yatera Penaliti mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza wahuje Manchester United na Wolverhampton, nyuma y’uko ikosa ari we wari urikoreweho. Yaje kuyitera ariko umuzamu Rui Patricio wa Wolverhampton Wanderers umupira awukuramo. Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.

Marcus Rashford watoranyijwe nk'umukinnyi uzajya utera penaliti za Manchester United 

Nk'uko tubikesha The Sun kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kanama 2019, Ole Gunnar umutoza wa Manchester United yabwiye abakinnyi ko umukinnyi uzajya utera Penaliti yose ibonetse mu mukino ari Rashford.

Paul Pogba wahushije Penaliti mu mukino wahuje Man United na Wolves 

Uyu mukinnyi wafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi Paul Pogba yahagaritswe kuba yatera Penaliti za Manchester United nyuma y’urwango abafana bamugaragarije ndetse n’ironda ruhu nyuma yo kurata Penaliti, kurata penaliti bikaba byaraviriyimo iyi kipe ikunda kwiyita amashitani atukura kunganya uyu mukino.

Paul Pogba utishimiwe n'abafana muri ino minsi ku mbuga nkoranyambaga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND