RFL
Kigali

APR FC irasabwa kunganya gusa ngo ibe yatwara igikombe

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:21/08/2019 12:25
0


Nyuma y’uko ikipe ya APR FC yitwaye neza mu mikino ibanza mu irushanwa ry’umupira w’amaguru mu mikino ya Gisirikare iri kubera mu gihugu cya Kenya, kuri ubu irasabwa kuba yanganya mu mukino wa nyuma izakina na Kenya.



APR FC ihagarariye u Rwanda mu mukino ya Gisirikare mu karere ka Afrika yo hagati (Easter Africa) yitwaye neza ku mukino wa gatatu aho yatsinze TPDF ikipe y’ingabo za Tanzania ibitego 3-1.

Sugira Ernest watsinze ibitego 2 muri 3 APR yatsinze yagaragaye yambaye umupira wanditseho ngo Imana irakomeye (Good is Great)

Ni umukino amakipe yombi yakinnye anganya amanota atandatu, nyuma y’uko amakipe yombi atsinze imikino yayo yombi ibanza, ariko Tanzania yazaga imbere y’ u Rwanda kuko yari izigamye ibitego bitanu, mu gihe APR FC yo yari izigamye ibitego bine mbere y’uko aya makipe ahura.

Ishimwe Kevin wagaragaye yishimira igitego akoresheje gutamira urutoki (Icyemenyetso gikunda kuranga abakinnyi iyo bishimira igitego mu gihe bafite abagore batwite)

Ibitego bya APR FC ikipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa byatsinzwe na Sugira Ernest watsinze ibitego bibiri, icya mbere cyabonetse ku munota wa 10 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 64, na kimwe cyatsinzwe na Ishimwe Kevin cyabonetse ku munota wa 43, mu gihe igitego cy’ikipe ihagarariye Tanzania cyabonetse ku munota wa 14.

Umuzamu wa TPDF agerageza kugarura umupira 

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC ikipe ihagarariye u Rwanda yahise iba iya mbere n’amanota 9, naho ikipe ihagarariye Tanzania iba iya kabiri n’amanota 6, Kenya 4, Burundi 3 naho Uganda 1. APR FC izongera gukina umukino wayo wa kane kuwa gatanu tariki 23 ari nawo wa nyuma. Bikaba biyisaba kunganya gusa kugira ngo ibe yakwegukana igikombe. 

Sugira Erinest ukomeje kwitwara neza muri iri rushanwa dore ko adasiba gutsinda ibitego

AMAKURU ASHYUSHYE MURI SIPORO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND