RFL
Kigali

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye nshya “Original” –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2019 9:57
6


Safi Madiba umaze gukuza izina rye bwite mu muziki wa hano mu Rwanda mu mwaka urengaho gato amaze akora muzika ku giti cye, akomeje gukaza umurego mu muziki. Kuri ubu Safi Madiba yongeye indirimbo nshya ku mubare munini w’izo amaze igihe ashyira hanze. Indirimbo nshya ya Safi Madiba yayise “Original”.



Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba yayiririmbye yishyize mu cyimbo cy’umuhungu waba akunda urukundo rw’umwimerere umukobwa amwibutsa ko amukunda cyane ndetse amukunda urw’umwimerere, aha akaba aba asaba umukobwa kutamubabaza cyane ko we aba amukunda urw’umwimerere.

safiOriginal indirimbo nshya ya Safi Madiba

Safi Madiba aganira na Inyarwanda yatangarije umunyamakuru mu minsi ishize ko afite indirimbo nshya ndetse n’amashusho yayo yamaze gufatwa ubu igisigaye ari ukuyishyira hanze. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat byitezwe ko amashusho yayo nayo azajya hanze mu minsi ya vuba cyane. “Original” indirimbo nshya ya Safi Madiba igiye hanze ikurikira “Kontwari” yashyize hanze mu gihe cyashize.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA “ORIGINAL”


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eddie4 years ago
    Nice to enjoy the song like this. Thank u Madiba.
  • Tizzo4 years ago
    Ntakintu kizima numvise muriyo ndirimbo pé!! Mureke gisupusupu akomeze yifatire abafana! Muzaririmba imitoma nabwo idafatitse kugeza ryari? Muzamure abana nkabariya baririmba akabanga cg i Promise
  • CYUZUZO BEN CEDRICK (CBC)4 years ago
    This music is very beautiful to listen it.
  • Nsanzuntwari3 years ago
    Komerezaho
  • daniel dushimimana3 years ago
    Nic kbx
  • mahirane Salomon2 years ago
    Ino ndirimbo ninziza cyane iranejejeje komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND