RFL
Kigali

Katie Holmes na Jamie Foxx batandukanye nyuma y’imyaka 6 bari mu rukundo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/08/2019 21:40
0


Katie Homes na Jamie Foxx bari bamaze imyaka 6 mu munyenga w’urukundo ariko byose byagiyeho iherezo nyuma y’uko Katie Holmes amenye ko Jamie Foxx amuca inyuma mu buryo bukabije.



Jamie Foxx ni umukinnyi wa filime wanatsindiye igihembo cya Oscar, ni umugabo w’imyaka 51, akaba aherutse kugaragara ari kumwe n’umukobwa ukiri muto witwa Sela Vave. Uyu mukobwa asanzwe afashwa na Jamie Foxx mu bijyanye n’umuziki, gusa benshi bamenye iby’uko Jamie yatandukanye na Katie ubwo aba bombi bagaragaraga bavuye mu isabukuru y’umuhanzi w’inshuti yabo agatoki ku kandi.


Jamie Foxx na Sela Vave, umukunzi we mushya

Katie Holmes w’imyaka 40 ku rundi ruhande nawe yatangarije inshuti ze ko uyu mukobwa atari we watumye batandukana, ko ahubwo bamaze amezi menshi batari kumwe nyuma yo kuvumbura ko uyu mugabo amuca inyuma. Umwe mu bantu ba bugufi b’uyu mukinnyikazi wa filime nawe yemeje aya makuru avuga ko batandukanye mu kwezi kwa Gicurasi.


Katie Holmes na Jamie Foxx bari bamaze imyaka 6 bakundana

Bombi batangiye gukundama muri 2013 ubwo Katie Holmes yari amaze gutandukana na Tom Cruise. Muri iyo myaka yose urukundo rwabo bakomeje kurugira ibanga rikomeye, bagakunda guhura mu majoro ndetse bakanyura mu miryango itanyurwamo n’abandi bakiliya basanzwe, birinda kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Muri 2018 nibwo bwa mbere bagaragaye ku mugaragaro muri Met Gala.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND