RFL
Kigali

Meddy na Ne-Yo bazataramira mu Rwanda mu Kwita izina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2019 12:50
6


Meddy umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, amakuru Inyarwanda ifite ni uko uyu muhanzi yatumiwe mu gitaramo cyo Kwita izina kizaba tariki tariki 7 Nzeli 2019 azahuriramo n'umuhanzi NE-YO icyamamare mu muziki ku rwego rw'isi.



Hashize iminsi micye hari amakuru avuga ko Meddy ari mu Rwanda. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutumirwa mu gitaramo cyo 'Kwita izina'. Aya makuru yatangarijwe mu Kiganiro n'abanyamakuru cyateguwe na RDB cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019. RDB yangaje ko iki gitaramo kizaba tariki 7 Nzeri 2019 mu gihe umuhango wo kwita izina utegerejwe tariki 6 Nzeli 2019.


Ne-Yo ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina

Aganira n’abanyamakuru, Belise Kaliza Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ushinzwe ubukerarugendo yavuze ko igitaramo cyo kwita izina cy'uyu mwaka cyatumiwemo abahanzi barimo Meddy na Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yongeyeho aba bahanzi nabo bazita  amazina abana b'ingagi. 

Abandi bashyitsi b’ibyamamare ku isi batumiwe mu Kwita Izina ni Tonny Alexander Adams wakiniye Arsenal Fc mu gihe cy'imyaka 22 akaba na kapiteni wayo mu gihe cy’imyaka 14 ndetse yanabaye na kapiteni w'ikipe y'u Bwongereza, na Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye ku isi nka FC Barcelona, Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi. Muri uyu mwaka abana 25 b'ingagi ni bo bazitwa amazina.


Meddy azaririmba mu gitaramo cyo Kwita izina


Louis Van Gaal ategerejwe mu Rwanda mu Kwita Izina


Tonny Adams ategerejwe mu Rwanda mu Kwita Izina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline4 years ago
    The cat yarakamejeje muma group ya WhatsApp yangisha abantu meddy ariko meddy Ari urakundwa Sana thecat ntacyo buzamwungura too nishyari agufitiye
  • kuraduseng jead4 years ago
    weLcome
  • kayitare egide4 years ago
    meddy ndagukunda welcome
  • Toto4 years ago
    Sha Meddy rwose ntako atangira ngo yimenyekanishe. Ubwo arahuruye ngo arebeko Ne-Yo yamufasha kumenyekana no mubandi ba star ba USA 🇺🇸. Yali yarabuze aho yapfumurira. Naho ubundi wowe uvuga ngo “ the cat yangisha Meddy abantu”. Ntabyo azi Kuko besides ko Meddy aruiruimba. Ni umu racist ( ethic wise) sana. . So akorana na ka gatsiko ka Diaspora.
  • David4 years ago
    @toto umushyanuko nishyari ko byakumennye ubwonko. Uruwo gusabirwa Meddyyyyy ❤❤❤❤👌👍👌👌💓❤❤❤
  • Niyonsenga jean4 years ago
    TWIshimye abobashitsi





Inyarwanda BACKGROUND