RFL
Kigali

Imyambaro y’aba “Bouncers” yari yafashwe na Polisi mu gitaramo cya Diamond i Kigali bayisubijwe bizezwa amahugurwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2019 11:10
0


Mu minsi ishize ubwo hasozwaga iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali cyari cyatumiwemo Diamond, abari bashinzwe gucunga umutekano ba B KGL uko ari umunani barafashwe bajyanwa kuri Polisi ya Remera bamburwa imyambaro bari bambaye cyane ko bashinjwaga kwambara imyenda isa n’iya polisi.



Nyuma y’amasaha macye bahatwa ibibazo aba basore bararekuwe basubira mu kazi ariko basiga imyambaro yabo kuri polisi. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko aba basore bamaze gusubizwa imyambaro yabo, Polisi ibizeza ko igiye kubaha amahugurwa. Ibi bikaba byatangajwe n’umuyobozi wa B KGL uri mu Rwanda witwa Jean Luc.

BouncersAmagambo umuyobozi wa B KGL, Jean Luc yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu musore yashimiye Polisi y’u Rwanda yabasubije imyambaro yabo ndetse anabashimira kuba babemereye amahugurwa. Yagize ati” Ndashimira cyaneeeee Polisi y’ u Rwanda yemeye kudusubiza imyenda bakaduha amahugurwa.” Kuri ubu umwuga wo gucungira abantu umutekano ni umwe mu myuga imaze kubaka izina mu Rwanda cyane ko ikorwa n'abasore b’ibigango bafite imbaraga ariko bakunze gusaba ko bahabwa amahugurwa n’inzego zishinzwe umutekano.


Iyi myenda ni yo B KGL bari bambaye mu gitaramo cyatumiwemo Diamond, kuri ubu iyi myenda bamaze kuyisubizwa na Polisi ndetse bemererwa amahugurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND