RFL
Kigali

Menya uko wafata neza Battery ya mudasobwa yawe bikayirinda kwangirika

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/08/2019 19:18
0


Ni kenshi tugura mudasobwa zifite ubushobozi bwo kubika umuriro hafi amasaha agera kuri 4 ariko hashira igihe gito tugatangira kujya twikanga umuntu utambutse impande yacu mu rwego rwo kureba niba atari buhite ayikura ku muriro igahita izima kubera battery yabaye nk'iya television.



Battery ya mudasobwa imeze nk’ibiryo k’umuntu kuko akenshi abantu bakora kuko bariye. Na mudasobwa ikora kuko yabonye umuriro. Uyu muriro uba ubitse muri battery. Benshi kubera kutamenya uko bafata neza battery zabo bituma bazangiza ku buryo bishobora no kubatesha umutwe biturutse mu kwizimya kwa hato na hato kwa mudasobwa mu gihe bari mu kazi. Abantu benshi bakorera muri Office bakoranamo n'abandi akenshi iyo bafite iki kibazo bahora bicyekacyeka igihe hari umuntu winjiye cyangwa usohotse bikanga ko azikoma bikaba byahagarika ibikorwa byabo.

Ibyo wakora kugira ngo battery ya mudasobwa yawe igumane ubuziranenge

1.       Irinde kuguma gucaginga mudasobwa yawe igihe yamaze kuzura umuriro

2.       Gerageza gucaginga mudasobwa yawe ari uko yashizemo umuriro nibura ugerageze kuyicaginga igihe iri hagati ya 20%-40%

3.       Niba uzi ko utari bukoreshe mudasobwa yawe igihe kirekire irinde kuyuzuzamo umuriro

4.       Igihe utari gukoresha mudasobwa yawe usabwe kuyizimya

5.       Ntukaraze mudasobwa ku muriro icaginze

6.       Jya muri setting za mudasobwa yawe ukore ku buryo mudasobwa yawe izajya ikorera muri 'Balance mode'

Ibi ni bimwe mu bintu by'ibanze byo kwitwararika, gusa hari byinshi byo kwirinda gusa ibi byo hejuru wabashije kubyirinda byatuma mudasobwa yawe itana no kuzahura n’iki kibazo cyo kwangirika battery. Gusa abahanga mu bijyanye n’imikorere ya mudasobwa batubwira ko mu gihe uguze mudasobwa nshya ugomba kuyicaginga nibura umunsi wose (24hrs) mu rwego rwo gusigasira ubwirinzi bwa battery yayo.  

Sources: computerhope.com na makeuseof.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND