RFL
Kigali

Beach Volleyball: FRVB yamaze impungenge abazitabira igikombe cy’isi bakaba bafite ubwoba bwa Ebola

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/08/2019 20:46
0


Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.



Iri rushanwa rije rihura neza n’icyorezo cy’indwara ya Ebola, ikibazo gihangayikishije isi. Iki cyorezo kiri gushegesha ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Repubulika Demokarasi ya Congo ni igihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, iki gihugu cyegeranye n’akarere ka Rubavu kazakira iyi mikino.

Ibi byatumye abantu bibaza uko abazaba bari muri aka karere bazizera umutekano w’ubuzima bwabo mu gihe hazaba hateraniye abavuye mu mpande zitandukanye z’isi.

Agaruka kuri iyi ngingo, Karekezi Léandre perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yamaze impungenge abanyamakuru n’abatuye isi muri rusange ko icyorezo ya Ebola kitazagira uwo gihungabanya mu irushanwa kuko ngo hari ingamba zikomeye zafashwe zizaba zirinda abantu muri iki gihe cyose.

Karekezi yavuze ko ingamba ya mbere yashyizweho ari uko buri muntu wese uzifuza kwinjira ahazaba habera imikino azajya abanza gukarabywa aciye ku mwanya wabugenewe kandi ko nta muntu uzajya winjira atabanje gukaraba.

Nk’ibisanzwe, abambuka umupaka wa DR Congo n’u Rwanda babanza gupimwa kandi ko FRVB na MINISPOC bazakorana na Minisiteri y’ubuzima mu kubungabunga ubuzima bw’abantu bazaba bateraniye mu karere ka Rubavu.

"Nta mpungenge dufite kuko twavuganye na MINISANTE n'izindi nzego bireba kandi twizera ko bizagenda neza abantu bakarindwa Ebola. Muri iyo gahunda umuntu wese uzajya aza kureba imikino azajya abanza gukarabywa mbere yo kugira ngo agere imbere ku kibuga kandi abantu bose bazajya baca mu muryango. Nta mpungenge tubifiteho cyane ku bantu bava muri DR Congo babanza gupimwa" Karekezi  


Karekezi Leandre perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Kugeza ubu ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.

Ebola ni indwara y’icyorezo. Ubusanzwe iyi ndwara, iterwa n’agakoko kazwi nka Ebolavirus ikaba irangwa n’ibimenyetso binyuranye birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo,… mu gihe gito agaragaje ibi bimenyetso umurwayi wayo akaza gupfa avirirana amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND