RFL
Kigali

“Agomba gukina, buri wese aramukunda” Bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid batangiye gusaba Zidane ko yareka Gareth Bale

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:19/08/2019 18:58
1


Abakinnyi ba Real Madrid batangiye gusaba Zidani umutoza wa Real Madrid, kuba yareka Gareth Bale kuko bakimukunze nyuma y’uko uyu mutoza agaragaje ko atifuza kuba yakomezanya n’uyu mukinnyi muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020.



Zinedine Zidane habuze gato ngo abe yagurisha Gareth Bale mu gihugu cy’u Bushinwa nyuma y’uko agarutse muri iyi kipe, ariko ikipe yamwifuzaga iza gusaba Real Madrid ko yayitiza uyu mukinnyi, biza kwangwa n’umuyobozi wa Real Madrid.

Gareth Bale wagaragaye mu ikipe Real Madrid ku mukino wayo wa mbere wa shampiyona

Mbere y’uko igura n’igurishwa rifungura ku mugabane w’u Burayi tariki ya 2 Nzeli uyu mwaka abakinnyi Casemiro na Thibaut Courtois batangiye guha umutoza mukuru wa Real Madrid ubutumwa ko bifuza kuba bagumana na Gareth Bale.

Zidani umutoza wa Real Madrid wakomeje kugaragaza ko atifuza Gareth Bale

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Real Madrid na Celta Vigo, ukarangira Real Madrid itsinze 3-1 Celta Vigo, abakinnyi batangiye kuvuga ko bagikeneye Gareth Bale..

Thibaut Courtois umuzamu wa Real Madrid wifuza ko Gareth Bale yaguma muri iyi kipe

“Agomba gukinana natwe. Ni umukinnyi mwiza kandi w'ingenzi kuri twebwe. Turishimye kuba turi kumwe nawe”. Uwahoze ari umuzamu wa Chelsea ubu akaba ari umuzamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois. Casemiro we yagaragaye avuga ko Gareth Bale yagakwiye kuba yabanzamo mu bakinnyi Zidani umutoza wa Real Madrid yakoresheje.

Casemiro nawe wifuza ko Bale yaguma muri Real Madrid

Uyu mutoza wa Real Madrid w’u Mufaransa Zidane abajijwe ku kibazo cya Gareth Bale ntiyigeze ashaka kugira ibintu byinshi yabivugaho, ahubwo yavuze ko agomba kuguma muri iyi kipe.

Zidani yagize ati:” … Agomba kuguma muri iyi kipe. Tugomba kwita kuri uyu mwaka w’imikino twatangiye. Hazard afite imvune ni amahirwe macye kuri twebwe ariko ntabwo bigomba guhindura igitekerezo cyacu, twari dufite muri uyu mwaka w’imikino. Gareth Bale, James [Rodriguez] ndetse n’abandi bakinnyi dufite ahangaha bagomba kwitwara neza kugira ngo baharanire umwanya wabo muri iyi kipe”.

Gareth Bale wagaragaye yishimira ibitego na bagenzi be

Gareth Bale yagaragaye mu ikipe yakinnye na Celta Vigo yatsize ibitego bitatu aho yagaragaye ari kwishimira ibitego na bagenzi be. 


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JOACHEE4 years ago
    Kubwange mbona zidane ntanumukinnyi afite muri barutahi izamu uruta bale so niyitondere gufata umwanzuro nkuwo kuko bale azaba igitangaza muri uyumwaka wimikino





Inyarwanda BACKGROUND