RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubugiraneza: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/08/2019 11:55
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Kanama ukaba ari umunsi wa 231 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 134 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1919: Igihugu cya Afghanistan cyabonye ubwigenge ku gihugu cy’ubwongereza.

1944: Mu ntambara y’isi ya 2, umujyi wa Paris wari warafashwe n’ubudage wagaruwe n’ingabo zari zariyunze zirimo Amerika, uburusiya, n’ubufaransa.

1991: Mu gihe cy’isenyuka rya Leta y’abasoviyeti, habayeho ihirikwa ry’ubuyegetsi aho uwayoboraga iki gihugu Mikhail Gorbachev yafungiwe iwe mu rugo mu gihe yari mu biruhuko mu gihugu cya Ukraine.

2005: Ibihugu by’uburusiya n’ubushinwa byatangije igikorwa cy’imyitozo ya gisirikare bifatanyije, igikorwa bise icy’amahoro cya 2005. Iki gikorwa cyarakaje cyane Amerika.

2010: Ingabo za nyuma za Amerika zari muri Iraq zambutse umupaka wa Iraq na Kuwait nk’ikimenyetso cy’isozwa ry’ubutumwa muri Iraq kuva mu mwaka w’2003.

Abantu bavutse uyu munsi:

1835: Tom Wills, umukinnyi wa Cricket akaba yari na komiseri w’imikino w’umunya-Australia, akaba ari umwe mu bashinze umukino wa Football ya Australia wagereranwa na Rugby, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1880.

1871: Orville Wright, umupilote, umuvumbuzi akaba yari n’umushoramari w’umunyamerika, akaba afatanyije n’umuvandimwe we aribo bakoze indege ya mbere yabashije kuguruka, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1948.

1919: Malcom Forbes, umunyamakuru w’umunyamerika akaba akomoka mu muryango washinze ikinyamakuru cya Forbes Magazine ndetse akaba yaranagikoreye nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1990.

1946: Bill Clinton, perezida wa 42 wa Amerika nibwo yavutse.

1970: Fat Joe, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Marco Materazzi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1983: Reeva Steenkamp, umunyamideli w’umunyafurika y’epfo, akaba yari umukunzi wa Oscar Pistorius akaza kumuhitana mu 2013 nibwo yavutse.

Abantu bapfuye uyu munsi:

1662: Blaise Pascal, umuhanga mu mibare, ubugenge akaba yari n’umucurabwenge ndetse akaba n’umuvumbuzi w’umufaransa yaratabarutse, ku myaka 39 y’amavuko. Blaise Pascal niwe wahimbye ndetse yitirirwa Triangle de Pascal ikoreshwa mu mibare.

2008: Levy Mwanawasa, perezida wa 3 wa Zambiya yaratabarutse, ku myaka 60 y’amavuko.

2013: Lee Thompson Young, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 29 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubugira neza (World Humanitarian Day)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND