RFL
Kigali

Yavuye mu ndacye aba umukozi w’Imana! Innocent Gakamuye yasutsweho amavuta yo kuba Bishop-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2019 13:01
0


Umushumba mukuru w'itorero Hope in Jesus Ministries, Innocent Gakamuye yagizwe Bishop. Yimikiwe rimwe n'abandi bakozi b'Imana bagenzi be bahawe inshingano zo kuba abapasitori mu muhango wabaye mu mpera z'icyumweru gishize.



Ku wa 17 Kanama 2019, itorero Hope in Jesus Ministries rimaze imyaka 9 mu murimo w’ivugabutumwa ryakoze umuhango wo kwimika abashumba b'iri torero. Himitswe umu Bishop umwe, aba pasitori 3, abadiyakoni batari bacye hamwe n'abavugabutumwa. Innocent Gakamuye umukuru w'iri torero yimitswe asukwaho amavuta yo kuba Bishop ndetse n’umufasha we Nyirabirori Judith yimikwa nka Reveland Pastor. Bishop Dr Fidele Masengo umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church ni we wimitse aba bakozi b'Imana.


Bishop Innocent Gakamuye ahabwa inshingano


Muri uyu muhango umuvugabutumwa wigishije ndetse n'abatanze ubuhamya babanye bakanakorana hafi na Bishop Innocent Gakamuye bamuvuzeho umurava ndetse n'ishyaka agirira umurimo w’Imana banamwifuriza gukomeza imirimo yakoreraga itorero. Umwigisha yakomeje kumwibutsa ndetse anibutsa abitabiriye uyu muhango ko Imana itazinduka cyangwa se ngo ikererwe ahubwo ko izira igihe nyacyo

Mu gusoza uyu muhango Bishop Innocent Gakamuye ndetse n'aba pasitori, abadiyakoni n'abavugabutumwa bagenzi be basengewe basukwaho amavuta n'abakozi b'Imana ndetse banahabwa inshingano. Bishop Innocent Gakamuye yashimiye abitabiriye ndetse n’Imana akorera. Yanashimiye kandi umufasha we kuba bafatanya urugendo. Aha yavuze ko kuba umufasha we nawe yimitswe akaba umupastori ari ibintu bidakunze kubaho, akaba abimushimira.



Abapasitori batandukanye na bo bahawe inshingano

Bishop Innocent Gakamuye yagize ati: "Uyu ni umugore wanjye nawe arimikwa kuba umupasitori, ni ibintu bidakunze kubaho ariko ndashima Imana ku bwe kuko rimwe nigeze gusaba Imana umugore uzabasha gukora ibyo ntashoboye none yaramumpaye.".


Pastor Nyirabirori Judith yasutsweho amavuta n'umugabo we Bishop Innocent Gakamuye

Yakomeje ashima anavuga ko imirimo ikomeje ariko agenera ubutumwa abitabiriye uyu muhango buboneka muri 1 Timoteyo 3: 1-8. Yashimangiye neza ko kwifuza kongererwa ububasha mu gukorera Imana ari byiza ariko nanone yibutsa abantu icyo bisaba kugira ngo ubwongererwe.



Bishop Dr Masengo Fidele ni we wimitse Innocent Gakamuye



Banahawe icyemezo cyemeza ko bimitswe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND