RFL
Kigali

Young Grace usigaje igihe gito ngo yibaruke imfura ye yashyize hanze indi ndirimbo “U can do better” yakoreye umwana we-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2019 11:05
0


Young Grace umwe mu bahanzikazi bakora injyana ya Hip Hop, muri iyi minsi ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye yanamaze kubonera izina rya Diamante ndetse kuri ubu yamaze kumukorera indirimbo yise “U can do better” ikubiyemo impanuro uyu muhanzikazi yahaye umwana we yitegura kwibaruka.



Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise Diamante, Young Grace kuri ubu yamaze gusohora indi yise “U can do better” irimo impanuro aha umwana we w’imfura amubwira ko ashobora kuvamo umuntu ukomeye mu byiciro bitandukanye. Young grace aganira na Inyarwanda.com yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye umwana we ariko kandi ubutumwa burimo ari ubwo umubyeyi wese yaha umwana we cyangwa umuntu mukuru yaha ukiri muto mu rwego rwo kumuremamo icyizere cyo ku rwego rwo hejuru no kumuha umurongo mwiza w’ubuzima.

Young GraceYoung Grace muri iyi ndirimbo agaragara atwite inda nkuru

Iyi ndirimbo nshya ya Young Grace yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Hollybeat mu gihe amashusho yayo anagaragaramo Young Grace nk’umubyeyi utwite inda nkuru, yafashwe ndetse atunganywa na King Phylosophe (Kreative PaPi). Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko igihe icyo ari cyo cyose Young Grace yakwibaruka imfura ye. Kuri ubu Young Grace ari kubarizwa mu karere ka Rubavu iwabo aho yagiye kubyarira.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA YOUNG GRACE "U CAN DO BETTER"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND