RFL
Kigali

Tonny Unique uherutse kugaruka mu muziki yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “So Long” –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2019 8:54
0


Tonny Unique umuhazikazi umaze igihe mu muziki ariko wigeze kugira igihe akaba nk'uvuye gato mu muziki, nyuma yuko awugarutsemo mu minsi ishize agashyira hanze indirimbo ye “Gwamo” kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise “So long” ndetse nk'uko yabitangarije Inyarwanda ngo amashusho yayo nayo ni vuba cyane.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo Tonny Unique yagize ati “ Njye urumva kuva nagaruka mu muziki niyemeje gukora cyane, rero nta mwanya na mucye naha abakunzi banjye niyemeje ko batazicwa n’irungu kuko ngiye kubaha ibihangano byinshi kandi nizeye ko hari urwego ngomba kugeraho.” Yavuze ko afite indirimbo nyinshi atarashyira hanze ku buryo yizeye ko abakunzi be batazongera kumubura ukundi.

TonnyTonny Unique yashyize hanze indirimbo nshya 

Tonny Unique aganira na Inyarwanda yadutangarije ko amashusho y’iyi ndirimbo ye “So long” nayo agoma kujya hanze mu minsi micye cyane, aha akaba yijeje umunyamakuru ko atari ibintu bizatinda. Iyi ndirimbo nshya ya Tonny Unique yanditswe n’umusore usanzwe amutunganyiriza amashusho y’indirimbo AB Godwin mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Trackslayer.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA TONNY UNIQUE “SO LONG”  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND