Mu minsi ishize ni bwo Nsengiyumva (Igisupusupu) yamenye ko agomba gutaramira ku rubyiniro rumwe na Diamond, ahita ahiga kuzarusha abafana uyu munyatanzaniya akamwereka ko no mu Rwanda hari abahanzi bakunzwe kandi bakomeye. Iki gitaramo rero cyashyize kiraba ndetse bananyura ku rubyiniro rumwe.
Aba bahuriye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival byarangiye bose bitwaye neza, icyakora mu kiganiro Nsengiyumva yagiranye na Inyarwanda yaduhamirije ko yakoze cyane ndetse Diamond byinshi azabibona mu mashusho cyane ko ahamya ko yamurushije abafana. Uyu mugabo ucuranga umuduri ariko akaba mu bakunzwe mu Rwanda yashimiye abanyarwanda bamweretse urukundo ndetse bakanashyigikira muzika nyarwanda mbere yo gushyigikira umunyamahanga.
REBA HANO UKO NSENGIYUMVA IGISUPUSUPU YITWAYE MURI IKI GITARAMO
REBA HANO IBYO NSENGIYUMVA YATANGAJE NYUMA Y’IGITARAMO
TANGA IGITECYEREZO