RFL
Kigali

Aba “Bouncers” 8 bari mu gitaramo cyatumiwemo Diamond batawe muri yombi bamara amasaha hafi 2 kuri Polisi bahatwa ibibazo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/08/2019 3:01
5


Aba “Bouncers”, benshi babita abasore b’ibigango bacungira abantu umutekano cyane mu tubari, mu tubyiniro, mu bitaramo n'ahandi haba hakoraniye imbaga. Mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival cyatumiwemo Diamond aba basore umunani batawe muri yombi bamara amasaha hafi abiri bahatwa ibibazo kuri polisi.



Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati abantu batunguwe no kubura abasore b’ibigango bari bahawe inshingano zo kurinda umutekano muri iki gitaramo. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaje kumenya ko aba basore batawe muri yombi bari bari guhatirwa ibibazo kuri polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigaki. Iki gihe bahamaze amasaha hafi abiri bataye akazi.

Aba basore bagarutse bambaye ibihabanye n'uko bagiye bambaye. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda yegera umwe muri aba basore bari batawe muri yombi aducira ku mayange uko itabwa muri yombi ryabo ryagenze. Uyu musore yatangaje ko bafashwe na Polisi y’igihugu yahamyaga ko bambaye imyambaro isa n'iyabo.

Uyu musore yatangaje ko ubwo batabwaga muri yombi, Polisi yabashinjaga kuba bari bambaye imyenda isa n'iyabo, bityo uku kwambara byenda gusa ngo ni kimwe mu byatumye Polisi ibata muri yombi bajya kubazwa impamvu. Uyu musore yabwiye Inyarwanda ko imyenda basabwe kuyikuramo bakayisiga kuri Polisi i Remera bagasubira mu kazi bahinduye imyambaro.

Yatangaje ko nyuma yo kubazwa bakisobanura basabwe gusiga imyambaro y'akazi bari bambaye bagahita basubira mu mirimo. Aha byabaye ngombwa ko buri wese yikoramo agahiga uburyo abona imyambaro byihuse, bityo bikarangira basubiye mu mirimo. Uyu waganiriye na Inyarwanda yahamirije umunyamakuru ko bagiye gukomeza ibiganiro na Polisi bakareba ko basubizwa imyambaro yabo.


Diamond

Uku ni ko abasore b'ibigango bari bateguwe kurinda umutekano bari bambaye

DiamondUku ni ko aba basore bari bambaye ubwo Diamond yageraga i Kigali ku wa 5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamali4 years ago
    huum njye ndabona nta kibi bakoze byo kujyanwa kuri police..ibi bambaye ahandi birambarwa no mu nzira e.g abantu batwara za moto niyo myambaro yabo cyane cyane ...kuki ibintu byose abanyarwanda tubikomeza koko..cyane ko bari bari mu kazi ko gucunga umutekano ndumva nta n'impamvu yo kubitindaho
  • mugiraneza eric4 years ago
    ahaaa ntibyoroshye ubutaha bajye babireba mber yuko biba
  • Chuchu4 years ago
    Uretse ko yenda Police nayo yaba yabahohoteye ariko ubundi named muba mwikweze mwakabije! Nabagira inama yo kuzashaka uniforms kdi mukazimenyekanisha munzego z'unutekano mukareka ibikabyo
  • Ukuri4 years ago
    yewe ibyo murwanda ntibizoroha!nibihangane ntakundi baribaziko bagiye kwigaragazako bashoboye akazi biyemeje ndetse banihangiye none batangiye kubashyiraho amananiza
  • Claude Rugamba4 years ago
    Ndabashimira cyane kuri aya makuru mudusangiza kandi ndabakunda cyane. Igitekerezo Ni uko mwajya mufasha n'abana bakiri hasi ariko bafite impano nabo nakazamuka cyangwa zikamenyekana. Ndabashimiye





Inyarwanda BACKGROUND