RFL
Kigali

Diamond yatoranyije abakobwa baramuhobera! Yerekanye ibituza amara amasaha 2 akora igitaramo cy’amateka-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2019 19:36
4


Umunya-Tanzania Diamond Platnumz yataramiye i Kigali kuri uyu Gatandatu tariki 17/08/2019 mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, yishimirwa bikomeye n'abanya-Kigali. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi.



Iki gitaramo cy'imbaturamugabo gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival cyabereye i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro, cyaririmbyemo Diamond wo muri Tanzania n'abahanzi nyarwanda 8 ari bo Bull Dogg, Masamba Intore, Bruce Melodie, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Amalon Sintex, Safi Madiba na Bushali.



Abakobwa bagera kuri batandatu Diamond yabatoranyije mu bandi bamusanga ku rubyiniro bakihagera bamuhobereye bashirana urukumbuzi, abandi barapfukama mu rwego rwo kumwereka ko bamwihebeye. 

Ni abakobwa batigisa ikibuno bigatinda. Umwe mu barinzi yashatse kubakumira ariko mugenzi we aramubuza.

Diamond yageze ahabereye igitaramo yitwaje indangururamajwi, ababyinnyi batandatu, yipfutse igitambaro mu mutwe, yambaye ipantalo y’ibara ry’ubururu, aherekejwe n’abarinzi babiri. 

Uwo yizaniye n’undi umwe wo mu Rwanda. Yakandagije ikirenge kuri ‘stage’ saa tanu n’iminota 50’. Yaririmbye agace gato k’indirimbo ye yise “Kanyaga”, asoje agira ati “Ndabakunda cyane (yabivuze mu Kinyarwanda. Muriteguye ngo dutarame.”



Indirimbo ye yise “Tetema” yahagurukije abanya-Kigali, bamwakiriye mu mashyi y’urufaya agaragarizwa ko yari akumbuwe i Kigali. 

Imbere y’abitabiriye igitaramo uyu muhanzi yabivanga no kubyina. Yakomereje ku ndirimbo ye yise “Inama” yakoranye na Fally Ipupa, yemeje benshi kuko n’igitero cya Fally Ipupa yakiririmbye.

Uyu muhanzi yagaragaje ko yihagazeho mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba no mu Burengerazuba. 

Yaririmbye atangariwa n’inkumi zavuzaga akaruru k’ibyishimo. Ni umuhanzi w’umuhanga ufatanya n’abaririmbyi kwizihira benshi. Ni ‘simba’ koko! Abari mu gitaramo bungikanmye amajwi bagira bati “Simba” nawe ati “Ndabakunda cyane.”

Yaririmbye indirimbo “Ntampat wapi” yashyize hanze mu myaka ine ishize. Ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 23. 

Ni indirimbo yatumye uyu muhanzi akundwa mu buryo bukomeye, uburyo amashusho yafashwemo nabyo byatumye benshi yarabera banita cyane kuri ‘behind the scene’ yayo.


Yakomereje ku ndirimbo “Mbagala”, iyi ndirimbo yarebwe n’abarenga Miliyoni 7,8 ku rubuga rwa Youtube. Ni yo ndirimbo yatumye benshi bamumenya birushijeho. 

Asoje kuririmba iyi ndirimbo yabwiye abakobwa b’i Kigali ko ari beza. Yakomereje ku ndirimbo ye “Iyena” yifashishijemo umukunzi we Zari wamubyariye abana babiri.

Uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho agitangira urugendo rw’umuziki kugeza ku ndirimbo yashyize hanze mu minsi ishize zikunzwe muri iki gihe yaririmbye indirimbo nka “Sikomi”, “Nasemanawe”, “Marry you”, “Nitarejea”, “Number one”, “Kanyaga”, “Jibebe”, n’izindi.


Diamond yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 50’ asoza saa saba n’iminota 35' abafana batabishaka. Yaririmbye mu buryo bwa ‘semi-live’ n’ubwo yabanje gukorwa cyane n’ibyuma. 

Buri ndirimbo yose yayisozaga avuga ko yishimiye uko yakiriwe i Kigali. Byageze naho yihura imyenda, akuramo ishati.

KURIKIRA UMUNOTA KU MUNOTA UKO IKI GITARAMO CYAGENZE:

Diamond yateguriwe aho kunyura: Umubare munini w’abantu wari ahazwi nka ‘Back stage’ basabwe kuhava mbere y’uko Diamond ahagera. 

Ni mu gihe kuri ‘stage’ hari Dj Marnaud na Dj Pius basusurutsa benshi mu ndirimbo zitandukanye. Kugira ngo uyu muhanzi agere ku rubyiniro byafashe hafi iminota 40’.

Amateka avunaguye kuri Diamond:

Ni umuhanzi w’umunyatanzania winjiye mu ruhando rwa muzika nyafurika byeruye muri 2009. Yabonye izuba kuya 02 Ukwakira 1989, ni mwene Adbul Juma na Sanura Kasim nka 'Mama Dangote'. 

Yatangiye amashuri abanza afite imyaka itandatua atangirira kuri Tandale Magharibi. Mu 2006 yasoje ayisumbuye ahita atangira urugendo rw’umuziki.

Nyina yagiye amufasha kugura ‘CDs y'indirimbo z'abandi bahanzi baba abo muri Tanzania ndetse n'abandi bo hirya no hino ku isi mu rwego rwo kumufasha kuguma gukurikirana ibijyanye n’umuziki ndetse akajya amufasha no kwandika indirimbo ze bwite.

Impano ye yabonwe na Chizo Mapene wiyemeje kumufasha kuyibyaza umusaruro. 2009 yahuye na Papaa Misifa wamuhaye amafaranga ajya muri studio akora indirimbo “Nenda Kamwambie” ari nayo yamuciriye inzira igana ku bwamamare.

“Nenda Kamwambie” yabaye indirimbo y'umwaka atwara n’igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w’umwaka mu bihembo bya Tanzania Music Awards 2010. 

Mu 2011 yatsindiye ibihembo 5 mu byatanzwe na Tanzania Music Awards. Kuva mu 2010 atangiye umuziki ashize amanga uyu muhanzi amaze gutwara ibihembo birenga 50 mu myaka 9 awumazemo.

Saa yine n’iminota 33’: Igisupusupu ni bwo yageze kuri stage


Umuhanzi Igisupusupu yahamagawe ku rubyiniro, ageze ku rubyiniro ati “Abanyamujyi muraho. Mureke twumvikane. Twagiye.” Yahise atangirira ku ndirimbo ye yise “Icange Mukobwa”. 

Yari aherekejwe n’abasore batanu bafite imisatsi y’imikorano ku mutwe, amashati y’ibara ry’umweru, amapantalo ya ‘bonjour parrain’, amaburuteri n’ibindi.

Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo. Benshi bakurikiranye indirimbo ze bafata amafoto n’amashusho n’amafoto y’uburyo uyu musaza yacinyaga akadiho. Indirimbo ze zizwi n’umubare munini, amagambo azigize bamaze kuyafata mu mutwe na benshi.

Ati “Yes! Thank you very much. Ahantu hose ngenda bazamura amaboko niba ari bagafotozi bafate amafoto. Twagiye wangu kuri Rwagitima.” 

Yakoreshaga amagambo yasetsaga benshi muri iki gitaramo, byatumye yishimirwa mu buryo bukomeye kurusha abandi bahanzi bamubanjirije.

Iyi ndirimbo yayiririmbye umujyanama we Alain Muku agaragaza ko yanyuzwe n’igihangano bashyize hanze. Nsengiyumva ati “Twongere ziracyaza. Twagiye ku yihe “Igisupusupu”. 

Ni indirimbo yitwa ‘Mariya Jeanne” benshi bazi nka “Igisupusupu” imaze kurebwa n’abagera kuri Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Youtube.


Iyi ndirimbo yamwaguriye igikundiro mu buryo bukomeye aho anyuze hose arabemeza. Igihe gito amaze mu muziki yaririmbye mu bitaramo no mu birori.

 Mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival” yahawe umwihariko wo kuririmba mu bitaramo byose byazengurutse intara. 

Byageze aho akura ikote yari yambaye yemeza abanya-Kigali. Ati ‘Murakoze kandi murakabaho murakarama.” Yavuye ku rubyiniro saa yine n’iminota 50’.


Alain Muku Umujyanama wa Nsengiyumva



IGISUPUSUPU YEMEJE ABANYA-KIGALI MU GITARAMO CYATUMIWEMO DIAMOND


Saa yine n’iminota 53’ Bruce Melodie yaserutse ku rubyiniro:


Yatangiye aririmba utuce duto tw’indirimbo ze nka “Umuhungu wa Muzika”, “Twarayarangije”, “Am back”, “Ikinyarwanda” yakoranye na Riderman, ageze ku ndirimbo “Blocka” ayiririmba yose uko yakabaye. 

Yakomereje ku ndirimbo “Tuza” yakoranye na Allioni umaze iminsi afashwa urugendo rw’umuziki na Alexis Muyoboke. 

Iyi ndirimbo n’ubwo ari iya Allioni, yagiriye akamaro kanini Bruce Melodie kuko henshi arayiririmba yakirwa neza kurusha uko Allioni ayiririmba.


Bruce Melodie yanaririmbye indirimbo ‘Ikinya” yamuhaye ijambo mu 2017. Yishimiwe bikomeye henshi yaririmbye yagiye ayivangamo amagambo y’intsinzi kuri Perezida Paul Kagame. 

Ati "Ntidukora umuziki wa danger. Nonese murabyemera ko nkora umuziki wa danger. Ndashaka kubera ko dukora umuziki wa danger. Ntitwabahaye umuziki mwiza. Mubigaragaze rero.”

Yahise atera indirimbo ‘Kungola” yakoranye n’umunyadushya Sunny. Iyi ndirimbo yarebwe na benshi hashingiwe ku buryo Sunny yitwaye muri video ndetse no kuba yararirimbye amasegonda atarenga 30’ kandi ari we wishyuye indirimbo.


Ni indirimbo ihagaze neza mu tubyiniro, ifite ingoma zicengera mu matwi. Mu gihe cy’amezi atatu imaze ku rubuga rwa Youtube, yarebwe n’abagera kuri Miliyoni imwe. 

Yasoreje ku ndirimbo yise “Ndumiwe” ashima bikomeye uko yakiriwe, yavuye ku rubyiniro saa tanu n’iminota 16’.



Saa yine n’iminota 07’:Bull Dogg yageze ku rubyiniro, yari yambaye bandanana mu mutwe y’ibara ry’icyatsi, umupira w’ibara ry’icyatsi wanditseho nimero 25, imikufi ku ntoki, ipantalo y’ibara ry’umukara ivanzemo ibara ry’umweru n’inkweto z’ibara ry’umweru.


Yaririmbye indirimbo “Nk’umusaza” ikunzwe bikomeye hashingiwe ku magambo ayigize. Abakunzi b’injyana ya Hip Hop bibagaragaje bafatanya nawe kuririmba iyi ndirimbo imaze umwaka isohotse.

Ati “Mu meze ‘bien’. Urukundo rwo muri VIP rukwiye amashyi. Ahita akomereza ku ndirimbo yise “Cinema” yabyinwe na benshi bari bamaze gucengerwa na manyinya. 

Bull Dogg yakoresheje imbaraga nyinshi agaragaza ko ari umuraperi ukwiye icyubahiro muri iyi njyana. Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro saa yine n’iminota 25’.






Saa tanu n’iminota 41’:

Umuhanzi Safi Madiba yahamagawe ku rubyiniro. Yinjiriye ku ndirimbo ye yise “Kimwe kimwe” imaze umwaka isohotse. Yayiririmbye anoza ijwi afashishijwe na Symphony Band yanafashije abahanzi bamubanjirije.

Mbere yo kuririmba indirimbo “Nisamehe” yakoranye na Riderman, yavuze ko asaba imbabazi uwo yakoshereje anabwira abari mu gitaramo gusaba imbabazi nabo abo bakoshereje. 

Igitero cya Riderman muri iyi ndirimbo cyaririmbwe n’umuraperi Siti True Karigombe wigaragaje cyane muri ibi bitaramo.

Yakomereje ku ndirimbo “Come back” yakoranye na Riderman. Uyu muhanzi yari yitwaje ababyinnyi babiri b’abakobwa bamufashije gushimisha umubare munini w’abitabiriye iki gitaramo. 

Yaririmbye kandi indirimbo ‘I got it” yakoranye n’umuhanzi Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yo kuririmba indirimbo “Kontwari” ihagaze neza mu kibuga cy’umuziki, yavuze ko afite inyota akeneye icyo kunywa.

Umudiho ugize iyi ndirimbo wahagurikije benshi barabyina karahava, abandi baririmba banifata amashusho y’urwibutso muri iki gitaramo cy’amateka. Yasoreje ku ndirimbo “Mambata”, yavuye ku rubyiniro saa yine n’iminota 05’.




Siti True Karigombe wafashije Safi ku rubyiniro

 Saa tatu n’iminota 26’:

Itsinda rya Kinyatrap ryahamagawe ku rubyiniro ibintu birahindika. Ni abasore bakiri bato bakora ibidasanzwe ku rubyiniro bigasemburwa n’indirimbo zabo zikunzwe mu buryo bukomeye. 


Imbere y’abandi bahanzi babanjirije ku rubyiniro, Kinyatrap nibo bonyine bahagurukije n’abari mu munyanya y’icyubahiro. Bakigera ku rubyiniro abari inyuma barwaniye kwegera urubyiniro, Bushali akuramo ingofero arabiyereka.

Bahereye ku ndirimbo “Zunguzayi” yishimiwe mu buryo bukomeye, abafite amacupa ya parasitike arimo inzoga bayatera mu kirere. 

Nibo bonyine basabye abafana kuzamura amaboko bakabikora. Bakomereje ku ndirimbo “Nituebue” yakunzwe n’umubare munini kuva isohoka.


Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo akoreshwa na benshi mu rubyiruko, aratera bakamwikiriza. 

Bushali yakuyemo umwenda wo hejuru yari yambaye, ibintu bihindura isura mu gitaramo. Baririmbaga basaba abitabiriye igitaramo gusubiramo bati ‘Nimwebwe”.

Yanaririmbye kandi indirimbo yise “Kugasima” aherutse gushyira hanze, imaze ukwezi isohotse. Yavuye ku rubyiniro saa tatu n’iminota 40’. Yari ashyigikiwe n’inshuti ze zambaye mu buryo budasanzwe bakanyuza bakabyina bikishimirwa na benshi.




Saa tatu n’iminota 08’:

Umuhanzi Masamba Intore yahamagawe ku rubyiniro, yahereye ku ndirimbo yitwa “Mama Shenge”. Uyu muhanzi yari ku rutonde rw’abahanzi baririmbye mu gitaramo cyabereye mu karere ka Ngoma mu kwezi gushize. 

Arakuze ariko aracyatanga umuziki w’icyanga. Ni umwe mu bashimisha ibisekuru byombi.


Masamba Intore yaririmbye indirimbo “Agasaza”, ageze ku ndirimbo “Nyaruguru” asanganirwa n’intore ku rubyiniro. 

Uyu munyabigwi yaririmbye n’uwari yicaye yahagurutse, indirimbo ze zizwi na benshi hashingiwe ku kuba azaririmba henshi zinifashishwa na benshi mu bahanzi bakiri bato.


Masamba Intore n’ababyinnyi bamufashishije kwishimira bikomeye muri iki gitaramo, abazi iby’umuco nyarwanda batega amaboko abandi bavuna umugara. 

Yagize ati “Mwihe amashyi menshi ndabakunze. Iyo turirimba tuba tugomba no gushyiramo akantu k’ishyamba gatoya. 

Yahise yanzika ku ndirimbo “Ni sisi wenyine”. Ni indirimbo yifashishwa kenshi mu birori no mu bitaramo bihuriza hamwe umubare munini w’abanyarwanda.


Iyi ndirimbo imaze igihe kinini isohoka ariko irakishimirwa na benshi hashingiwe ku butumwa buyigize buvuga ko ‘u Rwanda ari igihugu cy’amahoro kandi kigendwa”. 

Yakomereje ku ndirimbo yitwa “Iyo Mana dusenga”, “Intsinzi” ya Mariya Yohani yishimiwe mu buryo bukomeye. Yavuye ku rubyiniro saa tatu n’iminota 23’ akomerwa amashyi na benshi bakunze uburyo yabashyuhijemo.


Uncle Austin na David Bayingana bari bari muri iki gitaramo

Tom Close yatanze ubutumwa akangurira kwita ku mwana ukivuka kugeza akuze:

Hifashishijwe amashusho yatambukije muri iki gitaramo Tom Close yatanze ubutumwa avuga ko ku isi ikibazo cy’igwingira ry’abana gihangayikishije benshi ariko hari ingamba. 

Yavuze ko Porogaramu y’igihugu y’abana isaba ko umwana akomeza kwitabwaho mu minsi igihumbi, ni ukuvuga kuva avutse kugeza agejeje imyaka ibiri. Yavuze ko isuku y’umwana ikomeza kwitabwaho igihe cyose.


Bamwe mu bakobwa b'i Kigali bitabiriye iki gitaramo


Saa mbiri n’iminota 40’:

Umuhanzikazi Queen Cha yahamagawe ku rubyiniro; yambaye imyenda y’ibara ry’umukara n’umwenda wo kwifubika w’ibara ry’umweru. 

Yahereye ku ndirimbo “I Promise” yakoranye n’umuhanzi Social Mula. Aherutse kubwira INYARWANDA ko gukorana indirimbo na Social Mula ari ibintu yahoze yifuza.


Yakomereje ku ndirimbo “Twongere” yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie. Mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 252. 

Uyu muhanzikazi yakoze uko ashoboye asaba abitabiriye igitaramo gushyira amaboko hejuru, ati “abashaka ko dukomeza muvuge ngo Queen Cha nabo bati Queen Cha.”


Yibukije indirimbo ye yise “Icyaha ndacyemera” yashyize hanze mu myaka itanu ishize. Yavuze ko ayiririmbye kugira ngo arebe abafana be ba cyera. Ni indirimbo yateye ariyikiriza, ayisoje avuga mu ijwi riranguruye ati ‘Murakoze cyane’. 

Yanaririmbye kandi indirimbo ‘ishusho y’urukundo’. Yasoreje ku ndirimbo “Gentleman” na “Winner” asoza saa mbiri n’iminota 57’.


Umunezero ku bitabiriye iki gitaramo

Saa Moya n’iminota 50’

Umuhanzikazi Marina wo muri The Mane yahamagawe ku rubyiniro: Yaserukanye n’abakobwa batatu bazunguza ibibuno. Bari bambaye udukabutura tugaragaza ikimero. 

Ageze imbere y’abitabiriye igitaramo yagize ati “Kigali mumeze neza. Twagiye.

Yahereye ku ndirimbo “Like that” yaririmbye benshi ntawunyeganyega. Akomereza ku ndirimbo “Ni wowe”, abari mu myanya y’icyubahiro bari bicaye batuje nk’abitabiriye misa.

 

Mu myanya isanzwe wabonaga bamwe banyeganyaga abandi bakisomera ku ‘mutobe’.

Yaririmbye kandi indirimbo “Mbwira” yakoranye n’umuhanzi Kidum wo mu Burundi, asoreza ku ndirimbo “Marina” yishimiwe na bacye biturutse ku kuba yazunguje ikibuno akanitwaza abakobwa b’abahanga mu kubyina. 

Yavuye ku rubyiniro saa Mbili n’iminota 08’.


Marina mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival


Nkusi Arthur yitabiriye iki gitaramo

Saa Mbiri n’iminota 12’:

Umuhanzi Amalon wo muri 1K Entertainment yashinzwe na Dj Pius, yahamagawe ku rubyiniro. Ni umwe mu bahanzi bakizamuka bigaragaraje bamaze igihe kinini bakora muzika. 

Indirimbo ye yise “Yambi” yatumye atangira guhangwa amaso na benshi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.


Amalon yageze ku rubyiniro yambaye ingofero isa n’umupira yari yambaye. Yambaye ipantalo y’ibara ry’umukara, amatarata n’inkweto z’umweru. Yahereye ku ndirimbo yise “Impanga” aherutse gushyira hanze. Ni indirimbo yamwaguriye igikundiro mu gihe gito amaze muri muzika.


Abanya-Kigali bari bagikonje! Uyu muhanzi nawe yaririmbye bigoranye kubona unyeganyega. Yateye indirimbo “Derilla” wumva umubare mucye aribo bamusubiza. Ni indirimbo yakoranye na Ally Soudi ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Iyi ndirimbo nayo yamufashije kumenyekana birushijeho hashingiwe ku izina ry’uwo bayikoranye. Yakuyemo ingofero aririmba indirimbo “Yambi” yatumye benshi babenguka impano ye.


Amalon yasoreje ku ndirimbo “Byakubaho” imaze amezi atanu isohotse, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500. Ni indirimbo yateye yikirizwa na bamwe bayikunze bashingiye mu magambo n’umudiho uyigize. 

Yikirijwe na benshi bari bamaze gucengerwa n’umutobe begerana n’abakunzi babo, barayibyina. Asoje ati “Murakoze mwese. Ndabakunda. Ni Amalon”. Yavuye ku rubyiniro saa mbiri n’iminota 32’.


Saa moya n’iminota 20’:

Sympony Band y’abanyeshuri bize ku Nyundo yahamagariwe gususurutsa abitabiriye iki gitaramo igizwe n’abasore n’inkumi bamaze igihe bacuranga mu birori no mu bitaramo bazwiho gusubiramo nyinshi mu ndirimbo bikanyura benshi. 

Muri iki gitaramo Police y’igihugu yibukije ko gutwara imodoka wanyweye inzoga bitemewe. Yavuze ko byaba byiza uwasomye ku ‘mutobe’ asabye mugenzi we akamugeza mu rugo aho gutwara imodoka yanyweye inzoga akaba yakora impanuka.



Intore zahamirije! Itorero Urukerereza bakuriwe ingofero

Saa moya n’iminota 30’:

Umuhanzi Sintex yahamagawe ku rubyiniro. Yinjiye ku rubyiniro yambaye agashati gaciye amaboko, ipantalo imwegereye, imisatsi yakaraze, yambaye amataratara, ahera ku ndirimbo yise “Face to face”, asaba abitabiriye gushyira amaboko mu kirere akomereza ku ndirimbo yise “Twifunze” ikunzwe muri iki gihe.

Umukobwa yamusanganiye ku rubyiniro amwambika ikote risa neza n’imyenda yari yambaye. Uyu muhanzi yanyuzagamo agaca bugufi ku rubyiniro bikorohera amafoto.

 Yasanganiwe kandi n’undi mukobwa ku rubyiniro aramubyinisha nawe ati “Ni mwiza. Ni icyuki. Ibintu biri kugenda neza. Mu meze neza.”


Yaririmbye kandi indirimbo “Why”, yayiteye arikirizwa. Yafashijwe mu buryo bwa Live n’itsinda rya Symphony Band. Sintex ni we muhanzi wa mbere waririmbye muri iki gitaramo, yaririmbye ubona ko benshi batarisanzura ngo babyine.

Yaririmbye kandi indirimbo “Byina”, ageze ku ndirimbo “Akuka” ibintu birahinduka, yasanganiwe ku rubyiniro n’abasore bafite ibyapa byamamaza Arthur Nation, abitwaje imirori biziritse bandana mu mutwe bishimisha benshi bari mu gitaramo.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Lenzo ni umu-Dj mwiza…kandi murakoze cyane. Ndashima EAP kuba nanjye ngaragaraye muri “Iwacu Muzika”. 

Uyu muhanzi yavuze ko icyo Arusha abandi ari uko yagaragara mu gitaramo giherekeza “Iwacu Muzika”. Yavuye ku rubyiniro saa moya n’iminota 48’.


Igitaramo kiraryoshye! Nta rungu n'ubukonje ku bitabiriye

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 26:

Mc Buryohe yazamutse ku rubyiniro ashimira buri wese witabiriye igitaramo. Yasabye abitabiriye igitaramo gushimira bikomeye abanyeshuri bo ku Nyundo babasurukije. 

Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryakiriwe ku rubyiniro saa kumi n’ebyeri n’iminota 53’: Abakaraza barangajwe imbere n’Intore Jaba Star baserutse mu murishyo wizihiye benshi. Abakaraza bageraga ku icumi. 

Ni itorero ryogeye mu mbyino zitandukanye. Bishimiwe bikomeye mu gihe cy’iminota igera kuri 20’ bamaze ku rubyiniro.

Itorero Urukerereza ryishimiwe cyane muri iki gitaramo

Aba banyeshuri bo ku Nyundo baririmbye kandi indirimbo “Assurance” y’umunya-Nigeria Davido, “Mpore wararaye” (Wararaye), “Happy” ya Pharell Williams n’izindi. Bavuye ku rubyiniro saa kumi n’ebyeri 25’. 

Iri tsinda rigizwe n’abarenga cumi na batanu, ubariyemo abaririmbyi n’abacuranzi. Saa kumi n’ebyiri n’iminota 26: Mc Buryohe yaserutse ku rubyiniro ashimira buri wese witabiriye igitaramo.

Yasabye abitabiriye igitaramo gushimira bikomeye abanyeshuri bo ku Nyundo babasurukije.



Abanyeshuri bo ku Nyundo bashimishije benshi bitabiriye iki gitaramo

KANDA HANO UREBE UBUHANGA BW'ABANA BO KU NYUNDO

Saa Kumi n’iminota 43’:

Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rigizwe n’abanyeshuri bo ku Nyundo batangiye kugerageza ibyuma baririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza. Bahinduye banaririmba indirimbo zo mu Kinyarwanda. 

Umwe muri bo ati "Twaje hano kugira ngo twifatanye gutarama. Tugiye kuririmba indirimbo zijyanye n’umuco wacu."Iri tsinda ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo z’ikinyarwanda babivanga no gucinya akadiho.



Abitabiriye iki gitaramo babashije kureba neza imbere kuko hari hashyizweho inyakiramashusho nini zari ziri gutambutsa iki gitaramo imbona nkubone. Iri tsinda ry'abanyeshuri bo ku Nyundo ryanahinduye ririmba indirimbo ziri mu njyana ya Reggae. Baririmbye indirimbo “Vimba vimba” y’itsinda 3 Hills, “Man Down” y’umuhanzikazi Rihanna n’izindi.

Diamond yahuriye ku rubyiniro rumwe i Kigali n’abahanzi b’abanyarwanda umunani mu gitaramo giherekeza iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ ryateguwe na Kompanyi yitwa East African Promotes (EAP), isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.



Ni amahirwe adasanzwe ku bakunzi b’icyamamare mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba, Diamond bagiye kumubona imbona nkubone abataramira mu ndirimbo zimaze kurebwa n’umubare munini ku rubuga rwa Youtube.

Diamond afite indirimbo zikunzwe mu buryo bukomeye nka “Kanyaga”, “Inema ft Fally Ipupa”, “Marry you ft Ne-yo”, “Sikomi”, “Kidogo” n’izindi nyinshi. 

Hari n’abandi ariko bamubonye mu bitaramo bibiri yakoreye mu Rwanda bakanyurwa n’ubuhanga bwe biyemeza no kwitabira igitaramo cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.


Iki gitaramo cyabanjirijwe n’ibindi bitaramo bikomeye byabereye mu Ntara enye z’u Rwanda, mu turere dutandukanye; ivumbi riratumuka. Abahanzi b’abanyarwanda mu bisekuru bitandukanye bagiye bagaragaza ubuhanga bishimirwa bikomeye aho bataramiye.

Ni ibitaramo byateguwe hagamijwe kumenyekanisha birushijeho umuziki w’u Rwanda. Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, ni we wafunguye ku mugaragaro iri serukiramuco ryabanjirije mu karere ka Musanze. 

Ku wa 22 Kamena 2019 Musanze yabimburiye utundi turere kwakira iri serukiramuco; icyo gihe haririmbye Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jules Sentore, Allioni, Jay Polly na Yverry. Bose batanze ibyishimo bikomeye kuri benshi.

Ku wa 29 Kamena 2019 abahanzi b’abanyarwanda bashyuhije umujyi wa Rubavu, abo akaba ari Makanyaga Abdul, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na Amalon. 

Igitaramo cya Gatatu cyabereye mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 13 Nyakanga 2019, haririmbye Bull Dogg, Urban Boys, Active, Rafiki na Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ na Clarisse Karasira.

Ku wa 20 Nyakanga 2019, ibi bitaramo byakomereje mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, haririmba Senderi Hit, Ama G The Black, Intore Masamba, Nsengiyumva (Igisupusupu), Safi Madiba na Marina. 

Muri ibi bitaramo byose Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu yahawe umwihariko wo kuririmba mu bitaramo byose; abo yaririmbiye bamukuriye ingofero. Ni umuhanzi mushya ariko umaze kugira umubare munini w’abafana.





Ikipe ngari ya INYARWANDA yageze ahabereye iki gitaramo saa munani n’igice. Ukigera muri Parking ya Sitade Amahoro wabonaga ko buri kimwe cyose cyashyizwe ku murongo. Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga 5 000 Frw, muri VIP ni 20 000 Frw.

Buri muryango winjirirwamo wari washyizweho igitambaro kigaragaza niba ari “Regulary” cyangwa se ‘VIP’. Umubare munini w’abakiri bato wari wiganje imbere y’amarembo ya Sitade Amahoro.

Saa cyenda zuzuye: Intebe zo mu myanya y’icyubahiro zahagejejwe ari nako imwe mu mirimo yari isigaye yashyirwagaho akadomo. Bamwe mu baririmbyi, abacuranzi n’abandi bifashishijwe n’abahanzi baririmba muri iki gitaramo bari batangiye kuhagera.

Uwinjiraga wese mu gitaramo yerekanaga itike ubundi agasakwa mbere y’uko yinjira. Ibyapa byamamaza abaterankunga b’iki gitaramo byamanitswe mbere, ndetse bamwe bari batangiye kwica icyaka bisunze ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bya Bralirwa.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa kumi zuzuye ariko byageze saa kumi n’iminota 26’ abacuranzi bakigenzura niba ibyuma bivuga neza. Imyanya isanzwe y’abitabiriye iki gitaramo yari yicawemo na bamwe bazindutse muri iki gitaramo.

ANDI MAFOTO MENSHI Y'IKI GITARAMO CYATUMIWEMO DIAMOND



Inkweto Diamond yari yambaye mu gitaramo yakoreye i Kigali


David Bayingana hamwe na Ishimwe Clement









Umuterankunga Mukuru w'iserukiramuco rya 'Iwacu Muzika Festival' yegereje ibyo kunywa abakiriya bayo

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'IKI GITARAMO

AMAFOTO: Mugunga Evode-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gbex4 years ago
    nuburyohe kbx
  • Gbex4 years ago
    nuburyohe kbx
  • mc matatajado4 years ago
    Inyarwanda congs kabisa mwakoze akazi gakomeye peeee ndabemera
  • Nshimiyimana4 years ago
    Rwose kwitwa Umubyeyi warangiza ukagaragara werekana ahatumye wibaruka ntabubyeyi burimo n'Uburumbooooo.





Inyarwanda BACKGROUND