RFL
Kigali

Inkumi n'abasore b'abanyamujyi bari biganje mu gitaramo umuhanzi Slai yakoreye i Kigali –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2019 12:23
0


Umufaransa Patrice Sylvestre wihaye akabyiniriro k’abanyamuziki nka Slaï wakunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Flamme’ yataramiye mu mujyi wa Kigali nyuma y’igihe kitari kinini ahavuye. Igitaramo cye kitabiriwe na cyane ko hari umubare munini w’abifuzaga gushira ipfa ry’umuziki w’uyu mugabo uri mu bahanga bakomeye mu muziki.



Uyu muhanzi w'icyamamare cyane mu Bufaransa, Slai yageze mu mujyi wa Kigali saa cyenda z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019. Akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yari yijeje Abanyarwanda igitaramo cyiza. Slai yari yabwiye umunyamakuru ko buri wese uzitabira igitaramo cye azataha ashize ipfa umuziki w'umwimerere by'umwihariko injyana ya Zouk.

Ibi ni nano byagenze ku bantu bitabiriye igitaramo cye cyabereye muri Cadillac Club mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019. Kwinjira ntabwo byari ibintu bihendutse dore ko byari 10000 Frw mu myanya isanzwe, 15000 Frw mu myanya y'icyubahiro na 250,000 Frw ku bari bafashe ameza y'abantu 6 ariko abantu bari bakubise buzuye muri aka kabyiniro.

Bitewe n'imiterere y'aka kabyiniro kimwe n'amabwiriza ahagenga byari bigoye gufata amashusho y'iki gitaramo iyi ikaba impamvu yatumye twiyambaza amashusho yafashwe na Telefone ngendanwa. Icyakora ni igitaramo kitabiriwe n'abasore kimwe n'inkumi b'abanyamujyi bakunda injyana ya Zouk kuko babyinanye na Slai kuva atangiye igitaramo kugeza asoje.

REBA HANO AGACE GATO K'UKUNTU SLAI YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI

SlaiSlaiSlaiSlaiSlaiSlaiSlai yashimishije abitabiriye igitaramo cye,...

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND