RFL
Kigali

Hon Bamporiki Edouard yagabiye ikigo cy'amashuri inka yise Ubumanzi - VIDEO

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:17/08/2019 8:17
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, Minisiteri y’ubureze yatangije ukwezi k’umuco mu gikorwa cyatangiriye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, muri Ecole Privée Marie Auxiliatrice, aho Bamporiki Edouard yahaye Inka yitwa Ubumanzi iki kigo cy'amashuri.



Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac hamwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Espérance Nyirasafari ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’itorero Bamporiki Edouard. Aba bayobozi bahaye abanyeshuri ndetse n’ababyeyi barera muri iki  cyigo, inyigisho zitandukanye z’uburyo babungabunga umuco nyarwanda by’umwihariko bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Bamporiki watemberejwe n'abanyeshuri inyubako ibitsemo amateka y'umuco w'u Rwanda

Mu kiganiro Bamporiki Edouard yahaye abari bitabiriye iki gikorwa yabasobanuye umuco icyo aricyo ndetse agabira iki kigo cy’amashuri Inka yise Ubumanzi.

Yagize ati:” … Indangagaciro ziranduta kandi namwe zirabaruta kuko ni umurage w’abakurambere bacu, reka mbanze mvuge ku muco, umuco tuganiraho abana bacu bashobora kuba barasobanuriwe n’abarimu, umuco ugizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi icya mbere ni umurage dukomora ku byo ababyeyi bacu badusigiye, icya kabiri ibihangano ibyo twe duhanga nk’abantu dufite ubuhanga dukomora ku yaduhanze, ibihahano cyangwa ibyo tuvana ahandi kuko tutari mu karwa turi igihugu cyigirana n’ibindi umubano”.

Bamporiki weretswe bimwe mu bikoresho byakorehwaga

“Ni mureke aba bana b’abanyarwanda tubarere tubabwiza ukuri, ikintu kidashoboka tubabwirr ko kidashoboka kuko bo bafite ubushobozi bwo kumenya ko turi kubabeshya. "

Ingombyi nka kimwe mu bikoresho biranga umuco w'abanyarwanda Bamporiki yeretswe

“Iby'iki kiganiro byo byancanze kubera ko ntamenyereye gutoza abana bari kumwe n’ababyeyi babo, gusa ibyo ntashobora ni ukuva imbere y’aba bana ntabashimiye kuko abakurambere sinabona icyo nababwira bakoresheje abakuru, cyangwa bagakoresha ubundi buryo ntazi. Buyobozi bw’ishuri rero iyo umuntu yabaga indashyikirwa hari icyo yahabwaga, kikaba nk’icyimenyetso cy’indashyikirwa kandi ntazasubire inyuma. Ndifuza kubaha inka y’ubumanzi, abayobozi b’ishuri nibifuza kuyitwara mu gitondo bazaze bayitware kuko iyi nka ni ivuye ku muboyozi w’itorero ry’igihugu”. 

Reaba ikiganiro kirambuye cya  Hon Bamporiki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND