RFL
Kigali

Afrika y’Epfo: Thierry (Kade-T) yasohoye indirimbo ‘Wankozeho’ yakoranye na Super na Y-Stonner-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2019 15:31
3


Umuhanzi nyarwanda uba muri Afrika y’Epfo, Uwayezu Ngabitsinze Thierry uzwi mu muziki nka Kade-T yitwa yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo, akaba ari indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi b’abanyarwanda ari bo; Super na Y-Stonner.



Kade-T ni we watangije Label bakoreramo umuziki, akaba ari Label bise ‘Numinous Label’ ikorera muri Afrika y’Epfo mu mujyi wa Capetown. Kugeza ubu iyi Label iri gukora aho yatangiranye n’abahanzi babiri, Kade-T na Super. Kade-T ni we waririmbye indirimbo yo kwamamaza Miss Josiane Mwiseneza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Kuri ubu uyu muhanzi yasohoye indirimbo ya Gospel yise ‘Wankozeho’.

UMVA HANO 'WANKOZEHO' INDIRIMBO YA KADE-T FT SUPER & Y-STONNER


Kade-T umuhanzi nyarwanda uba muri Afrika y'Epfo

Iyi ndirimbo ‘Wankozeho’ ifite ubutumwa bwo gushima Imana kubera imirimo ikorera abantu ikabakura mu byaha bagakizwa bagahinduka abantu bazima. Ubusanzwe Kade-T yitwa Uwayezu Ngabitsinze Thierry akaba akomoka muri Nyabihu. Super amazina ye asanzwe ni Tuyishime Egide akaba akomoka mu karere ka Kirehe. Y-Stonner we yitwa Nizeyimana Jean d’Amour akomoka muri Rutsiro.


Umuhanzi Super

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WANKOZEHO' YA KADE-T FT SUPER & Y-STONNER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABANABAKIZE JEAN MARIE VIANNEY4 years ago
    Courage my Brother, ni sawa cyane kbsa,,,,,
  • Tuyizere eustache4 years ago
    Thierry nabagenzi bawe mukomereze aho byiza biri imbere mukomere Imana irabazi
  • Made In Rwanda4 years ago
    Iyi ndirimbo uri murizimwe zirikumfasha





Inyarwanda BACKGROUND