Umuhanzi nyarwanda uba muri Afrika y’Epfo, Uwayezu Ngabitsinze Thierry uzwi mu muziki nka Kade-T yitwa yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo, akaba ari indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi b’abanyarwanda ari bo; Super na Y-Stonner.
Kade-T ni we
watangije Label bakoreramo umuziki, akaba ari Label bise ‘Numinous Label’
ikorera muri Afrika y’Epfo mu mujyi wa Capetown. Kugeza ubu iyi Label iri
gukora aho yatangiranye n’abahanzi babiri, Kade-T na Super. Kade-T ni we waririmbye
indirimbo yo kwamamaza Miss Josiane Mwiseneza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Kuri ubu uyu muhanzi yasohoye indirimbo ya Gospel yise ‘Wankozeho’.
UMVA HANO 'WANKOZEHO' INDIRIMBO YA KADE-T FT SUPER & Y-STONNER
Kade-T umuhanzi nyarwanda uba muri Afrika y'Epfo
Iyi ndirimbo ‘Wankozeho’ ifite ubutumwa bwo gushima Imana kubera imirimo ikorera abantu ikabakura mu byaha bagakizwa bagahinduka abantu bazima. Ubusanzwe Kade-T yitwa Uwayezu Ngabitsinze Thierry akaba akomoka muri Nyabihu. Super amazina ye asanzwe ni Tuyishime Egide akaba akomoka mu karere ka Kirehe. Y-Stonner we yitwa Nizeyimana Jean d’Amour akomoka muri Rutsiro.
Umuhanzi Super
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WANKOZEHO' YA KADE-T FT SUPER & Y-STONNER
TANGA IGITECYEREZO