RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Armel

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/08/2019 15:13
0


Armel ni izina rifite inkomoko mu rurimi rwa Breton, ururimi ruvugwa muri Brittany, agace k’u Bufaransa. Rikomoka ku magambo ‘Arz’ na ‘Mael’, bikaba bisobanura ‘Igikomangoma’. Andi mazina ahuje naryo inkomoko ni nka Armaël, Armella, Maël, Arzel, Arzela, Arzhela, Arzhelez, Ermel, Hermet.



Imiterere ya ba Armel

Armel ni umugabo ugaragara nk’utagira imikino, ariko iyo muziranye uba uzi ko ari umuntu ugira amarangamutima. Ntajya akora ibintu ngo abicemo kabiri, akora umurimo ukarangira kuko aba yifuza kugaragara nk’umuntu wita ku nshingano ze kandi w’intwari. Iyo atitonze, impano agira yo kwita ku nshingano ze imuhindukiramo icyangiro kuko ashobora kuba umunyagitugu, umuntu witekerezaho cyangwa wirebaho gusa, ugira kwihangana gucye, uhubuka kandi utita ku marangamutima y’abandi.

Ni umunyamahane kandi agaragaza uburakari bwinshi bushobora no gutuma avuga amagambo mabi cyangwa atari ngombwa, nyuma akaza kubyicuza. Iyo ibintu abirimo, abishyiraho umutima we wose, kandi iyo atabirimo nabwo nta cyatuma abijyamo. Iyo yavutse ku matariki  2, 11, 20 cyangwa 29 mu mezi ya Gashyantare n’Ugushyingo, Armel ashobora kuba umunyabwoba kandi akaba umuntu wibona nk’uri hasi y’abandi.

Aba yifuza kwishakamo imbaraga nk’umugabo, wigirira icyizere cyo kwigenga. Iyo akiri umwana, aba akeneye ko ababyeyi bamuremamo kwigirira icyizere no kwikuramo intege nke, ni byiza kumujyana kwitoza imikino runaka bijyanye n’ibyo akunda. Armel akunda abantu, guhura nabo ndetse no gukora ibikorwa runaka bimuhuza n’abantu gusa akaba n’umuntu ukunda kwisanzura no kugira ubwigenge. 

Aha agaciro ubucuti n’ibindi bifite aho bihuriye n’amarangamutima ye, agira umutimanama umukomanga cyane mu gihe hari ikintu runaka agomba gufataho umwanzuro. Yishimira kuba mu rukundo rushikamye, yita ku muryango we, arumvikana mu rugo rwe, gusa rimwe na rimwe aba ari umuntu wiyemera cyane. Mu mirimo yifuza gukora harimo ijyanye no gukoresha ubwenge cyane nk’ibijyanye n’amateka, ibijyanye n’imitekerereze; ibifite aho bihuriye n’ubucuruzi cyangwa ibijyanye n’umutekano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND