RFL
Kigali

Ni gute abashakanye bakongera urukundo hagati yabo nyuma y'uko babana?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/08/2019 13:09
5


Bijya bibaho kandi biramenyerewe ko hagati y'abashakanye nyuma yo kubana habaho rimwe na rimwe kutumvikana ku bintu cyangwa se bakagirana amakimbirane ndetse hakaba hari na bamwe baba barabimenyereye akaba ari nabwo buzima babayemo.



Gusa na none hari igihe uko kutumvikana ku kintu runaka bigira akamaro nko gutuma abashakanye bamenyana, umwe akamenya ibyo undi yanga cyangwa se akunda, umwe akamenya uko undi ateye nuko azajya amutwara mu buzima bwabo no mu mibanire yabo, akaba ari naho haturutse umugani uvuga uti" Kutumvikana ku kintu runaka kw'abashakanye ni kimwe mu birungo(umunyu) mu mibanire yabo no mu buzima bwabo" .

Impamvu abahanga mu by'imibanire bavuga gutya si uko kutumvikana ari byiza ahubwo ni uko hari igihe uko kutumvikana gutuma abashakanye bicara hamwe bakaganira ku mibereho yabo,bakamenyana hagati yabo,bagakemura ikibazo bagize,bikabafasha kwitoza kwihangana n'ibindi, ariko ntabwo bagirwa inama yo kutumvikana cyangwa gushwana kugira ngo bagere kuri ibyo byose byavuzwe.

Ahubwo bagirwa inama yo gukundana, kwitwararika bakirinda icyatuma bagirana amakimbirane,...ndetse bakanagerageza igihe bahuye n'impamvu ituma batumvikana, bakicara hamwe bagakemura ikibazo cyabo mu mahoro kandi mu nzira nziza ntawubangamiye undi ariko hagira ikibazo bahura nacyo nabwo bagashaka uko bagikemura mu nzira nziza.

 Hari n'izindi nzira nyinshi zituma habaho ukwiyongera k'urukundo hagati y'abashakanye arizo:

1. Gukunda uwo mwashakanye uko ari no kubimugaragariza:

Igihe cyose abashakanye  bagirwa inama yo gukundana hagati yabo kandi bagakundana uko bari (umwe agakunda undi uko ari)kuko umwe aba yarahisemo undi ngo babane ubuzima bwose.Iyo hagize  uwifuza ibyo undi adafite kandi akumva ari ngombwa kubibona,ibyo bishobora kuzatuma habaho kujya gushaka ibyo umwe abona undi adafite akajya kubishakira ku bandi ari nabyo bituma habaho gucana inyuma kw'abashakanye kubera kutanyurwa hagati yabo.

2. Guha umwanya uwo mwashakanye:

Hari abantu benshi bagira akazi gatuma bahora bagenda cyangwa se batagaragara cyane mu rugo rwabo. Abahanga mu by'imibanire bavuga ko abo bantu n'abandi bose bagirwa inama yo gushaka byibura hagati y'iminota mirongo itatu na mirongo itandatu (30-60 min) mu cyumweru yo kwicara hamwe n'uwo bashakanye bakaganira ku bibazo by'urugo, ku rukundo rwabo no ku bindi bintu byateza urugo imbere, ibyo bigira akamaro ku rukundo rwabo kandi bigatuma rwiyongera.

3. Kutiyumvisha ko kuba mwarabanye byarangiye utagikeneye kumwitaho nka mbere:

Ni kenshi usanga hagati yabashakanye iyo bamaze kubana,umwe aba atakitaye ku wundi.Hari aho usanga uko bari bameranye mbere bakirambagizanya bihita bihinduka k'uburyo niba hari nk'impano,kwita k'uwo ukunda,umwanya wamuhaga,amagambo meza wamubwiraga,ubwiza wamubonagaho,uko wamutinyaga unamwubaha,uko washimishwaga no kuba muri kumwe, ibyo umwe yageneraga undi mbere batarabana,urukundo wamukundaga,amazina wamwitaga,...ugasanga hafi ya byose byaragabanutse cyangwa byarahagaze.Abashakanye rero kugirango bagire urugo rwiza rurangwamo ibyishimo,bagirwa inama yo gukomeza kubana nk'uko bari bameze bakirambagizanya,byaba nangombwa bakabyongera.

4. Kudacana inyuma:

Guca inyuma uwo mwashakanye ni icyaha gikomeye kandi cyangiza umubano w'abashakanye. Iyo umwe aciye inyuma uwo bashakanye biba byerekana ko uwo muntu asanze aruta umugore we cyangwa umugabo we, ibyo rero bibabaza uwaciwe inyuma kuko aba yamurutishije abandi. Abashakanye rero bagirwa inama yo kureka ingeso mbi nk'iyo, umugabo akamenya ko atari  umugabo w'abagore babonetse bose n'umugore nawe akamenya ko atari umugore wa rusange uhurirwaho n'abagabo batandukanye. Ahubwo buri wese akamenya ko afite inshinga zo kurinda ibanga ry'undi kandi akamenya ko guca inyuma uwo bashakanye ari ukwisuzuguza no kwitesha agaciro haba imbere y'Imana, y'uwo bashakanye, kuri we ubwe n'imbere y'abandi bantu muri rusange.

Src: www.parent.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musonera Noel4 years ago
    Iyinkuru ninziza inyongereye imbaraga nk'Umugabo ufite uwo bashakanye.nishimiye kuyisoma Murakoze. Liliane Kariza ukomeze kudushakira inkuru zubaka ingo doreko ingo z'ubu zikeneye umuntu nkawe Kariza kugirango zibutswe ibyingenzi kubashakanye, n'Urwanda ruzarushasho gutera imbere abana bishime igwingira rigende nka yafuni.
  • BANGAMWABO Emmanuel4 years ago
    Murakoze inama zanyu ni inyamibwa.
  • Niyitegeka Joseph 4 years ago
    Igiterezo cyanjye Niko wafata, neza, uwo mwashakanye, kandi, mbere, yokumukunda akabanza akakubaha, ndi, Niyitegeka Joseph nva, mukarere ka, Rutsiro, murakoze good night sleep well
  • Mbahungirehe Fabien4 years ago
    Ibyo Nsomye Bizamfasha Kubaka Urugo Neza Murakoze Kunama Muduha
  • Elevanie4 years ago
    Gucana inyumabyo ndumvaribintu bitapfa kwihanganirwa naburiwese pe.





Inyarwanda BACKGROUND