RFL
Kigali

Nzarora Marcel uheruka gusinya muri Mukura VS yagiye muri Ecosse

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2019 11:08
0


Nzarora Marcel umunyezamu ufite amasezerano muri Mukura Victory Sport yaraye afashe indege imuvana mu Rwanda imujyana mu gihugu cya Ecosse aho agiye mu igeragezwa.



Nzarora Marcel wabaye umunyezamu wa Police FC, Rayon Sports na Musanze FC, aheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura Victory Sport.

Amakuru INYARWANDA ifitiye gihamya ahamya ko uyu mugabo yagiye n’indege yo mu rucyerera rwa saa cyenda z’uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019.

Umwe mu bari kumwe na Nzarora Marcel muri gahunda zo kumuherecyeza no kumutwaza ibikapu ajya gutega indege yemeza ko azamarayo amezi atandatu (6) kuko ngo uwushinzwe kumushakira akazi yamubwiye ko hari amakipe arenze imwe azakoramo igeragezwa.


Nzarora Marcel yagiye gushaka amahirwe muri Ecosse

Gusa ngo mbere yo gutangira igeragezwa, Nzarora Marcel azabanza guca mu ishuri ry’umupira w’amaguru ryakira abantu bashaka gukora imyitozo ikakaye bityo ngo nyuma yo kumenyera ikirere n’ubuzima bwo muri Ecosse akaba yatangira gahunda irambuye yo kugerageza amahirwe mu makipe atandukanye.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ndetse akaba ataranakinye shampiyona ari kumwe na Mukura VS, nta kibazo biteza hagati y’impande zombi kuko ngo babyumvikanye mbere y’uko ava mu Rwanda.

Nzarora yari mu izamu ubwo AS Muhanga yatsindaga Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade Huye.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND