RFL
Kigali

Elvis Presley na Idi Amin bitabye Imana ku itariki nk’iyi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/08/2019 9:46
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 33 mu byumweru bigize umwaka tariki 16 Kanama, ukaba ari umunsi wa 228 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 137 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1960: igihugu cya Chypres cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza.

1960: Umusirikare w’umunyamerika Joseph Kittinger yamanutse mu mutaka hejuru y’umujyi wa New Mwxico muri Mexique, amanuka ibirometero 31,3 aba umuntu wa mbere uciye agahigo ko kumanuka ahantu harehare mu mutaka, agahigo yaje kuvanwaho mu mwaka wa 2012.

1972: Mu gihugu cya Maroc bashatse guhirika ubutegetsi bw’umwami Hassan wa 2 ubwo ingabo z’ibwami zarasaga ku ndege y’umwami ubwo yagarukaga mu murwa mukuru Rabat, ariko ntibyabahira.

2010: Igihugu cy’u Bushinwa cyageze ku mwanya wa 2 mu bihugu bikomeye mu bucuruzi ku isi. Umwanya cyakuyeho u Buyapani.

2012: Police yo mu gihugu cya Afurika y’epfo yarashe ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro hafi ya Rustenburg mu gihe bari mu myigaragambyo, 34 barahaguye naho 78 barakomereka bikomeye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1904: Wendell Meredith Stanley, umunyabutabire w’umunyamerika, akaba n’umushakashatsi ku dukoko dutera indwara z’ibihingwa, akaba ariwe wavumbuye virusi itera indwara ya mozayike (mosaic) y’itabi akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1971.

1941: Theoneste Bagosora, uwahoze ari umuyobozi wa gisirikare mu gihe cya jenoside akaba yaragize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 nibwo yavutse. 

1942: Barbara George, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1951: Umaru Musa Yar’Adua, perezida wa 13 wa Nigeria nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2010.

1954: James Cameron, umwanditsi, umuyobozi,  akaba n’umushoramari wa filime w’umunyakanada yabonye izuba. James Cameron azwiho kuba ariwe wanditse akanayobora amafilm ari ku myanya ya mbere mu kwinjiza amafaranga menshi ariyo AVATAR (2009) na TITANIC (1996).

1958: Angela Bassett, umukinnyikazi wa filime, akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1958: Madonna, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yabonye izuba.

1962: Steve Carell, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa film w’umunyamerika nibwo yavutse. 

1970: Saif Ali Khan, umukinnyi wa filime w’umuhinde akaba n’umuririmbyi nibwo yavutse.

1979: Paul Gallacher, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Ecosse nibwo yavutse.

1980: Vanessa Carlton, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika, akaba ari n’umuhanga mu gucuranga piano nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1705: Jacob Bernoulli, umuhanga mu mibare w’umusuwisi, akaba akomoka mu muryango wa ba Bernoulli wagize uruhare runini mu buvumbuzi bw’imibare yifashishwa mu isi y’ubu yaratabarutse, ku myaka 51 y’amavuko.

1888: John Remberton, umunyabutabire w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye ikinyobwa cya Coca-Cola yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.

1977: Elvis Presley, umuririmbyi, umucuranzi wa guitar akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika, akaba yaramenyekanye nk’umwe mu bateje imbere injyana ya Rock ‘n Roll yaratabarutse, ku myaka 42 y’amavuko.

2003: Idi Amin, umunyagitugu w’umugande akaba azwi ho kuba yarategetse igihugu cya Uganda yitabye Imana, ku myaka 75 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND