RFL
Kigali

AFROBASKET Women: Mozambique na Mali zasanze andi makipe muri ½ , Misiri na DR Congo zarasezerewe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 21:42
0


Kuva tariki ya 9 Kanama 2019 kuzageza ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 i Dakar muri Senegal hari kubera imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagore bakina umukino w’intoki wa Basketball.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 basozaga imikino yo mu matsinda (Group Stage) kugira ngo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019 bazatangire imikino ya ¼ cy’irangiza mbere yo kujya muri 1/2 kuri uyu wa Gatanu.



Mali bishimira kugera muri 1/2 

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 26 ririmo ibihugu 12 aribyo; Angola, Cameroon, Cape Verde, Cote d’Ivoire, DR Congo, Misiri, Kenya, Mali, Mozambique, Nigeria, Senegal na Tunisia.



Abafana batonze bashaka kwinjira muri Dakar Arena 

Aya makipe yari yashyizwe mu matsinda ane (4) buri tsinda ririmo amakipe atatu (3) ari naho itsinda rya mbere (A) ryarimo; Senegal, Cote d’Ivoire na Misiri

Itsinda rya kabiri (B): Nigeria, Cameroun na Tunisia

Itsinda rya gatatu (C): Mali, Angola na DR Congo

Itsinda rya kane (D): Mozambique, Cape Verde na Kenya.

Mozambique yageze muri ½ cy’irangiza ikuyemo Misiri nyuma yo kuyitsinda amanota 80-66 (26-9, 19-11, 16-14 na 27-24).



Mozambique bishimira gutsinda Misiri

Misiri yar yazamutse ivuye mu itsinda rya mbere (A) mu gihe Mozambique yari mu itsinda rya kane (D).

Mali nayo yageze muri ½ cy’irangiza itsinze Cote d’Ivoire amanota 60-51 mu mukino wa ¼ cy’irangiza. Mali yari mu itsinda rya gatatu mu gihe Cote d’Ivoire yari mu itsinda rya mbere (A).




Umukino wa Mozambique na Misiri

Nigeria niyo yabaye ikipe ya mbere yageze muri ½ nyuma yo gutsinda DR Congo amanota 79-46 mu gihe Senegal na Angola bagomba kwishakamo indi kipe ijya muri ½ nyuma y’umukino wa ¼ bahuriyemo ku mugoroba w’uyu wa Kane.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, ikipe ya Nigeria iri kumwe na Mali kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 mu gihe Cote d’Ivoire na DR Congo bagomba guhura muri gahunda yo gushaka amakipe uko azakurikirana kuva ku mwanya wa Gatanu kugeza kuwa munani (5-8).

Mozambique igomba gutegereza hagati ya Angola na Senegal ikipe iri butambuke kugira ngo bazahurire ku mukino wa ½ cy’irangiza kuri uyu wa Gatanu.

Dore uko gahunda ya 1/2 iteye:

-Nigeria vs Mali

-Mozambique vs (Senegal/Angola)



Umukino wa Mali na Cote d'Ivoire muri 1/4   


Nigeria izacakirana na Mali muri 1/2 


DR Congo (Ubururu) yakuwemo na Nigeria (Umweru) muri 1/4


DR Congo igomba gucakirana na Cote d'Ivoire 


Cote d'Ivoire izahura na DR Congo bashaka umwanya muri 5-8


Mozambique yageze muri 1/2 ikuyemo Misiri 

PHOTOS: FIBA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND