Ikipe ya Police FC kuri ubu iri kubarizwa mu karere ka Musanze kuva kuwa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe kuri sitade Ubworoherane kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019.
Nshuti
Dominique Savio na Osee Iyabivuze nibo bafashije iyi kipe y’igipolisi cy’u
Rwanda kwitwara neza mu majyaruguru y’u Rwanda.
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Police FC
irakomeza gucumbika mu karere ka Musanze aho banafite gahunda yo kwiga
akarasisi bazaserukana ubwo bazaba bageze i Nairobi muri Kenya mbere y’uko
irushanwa ritangira.
Police FC
yatsinze Musanze FC nyuma y’uko kandi baherukaga gutsinda SEC Academy ibitego
2-1 mu mukino wabereye i Rwamagana ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019.
Mwiseneza Daniel (4) myugariro wa Musanze FC
Biteganyijwe
ko nyuma yo gukina na Musanze FC bakanayitsinda, Police FC igomba gucakirana
na AS Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 kuri sitade Amahoro i Remera.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
Musanze FC
XI: Ndoli Jean Claude (Gk), Mwiseneza Daniel, Habyarimana Eugene ,
Dushimumugenzi Jean,Hakizimana Francois, Kayigamba Jean Paul, Maombi Jean
Pierre, Musa Ally Sova, ,Muhoza Tresor, Mumbele Saiba Claude
"Kizizi", na Kambale Salita Gentil
Police FC
XI: Habarurema Gahungu (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwee Jean Marie Vianney
12, Aimable Nsabimana (C,13), Valeur Nduwayo 6, Munyakazi Yussuf Lule 20, Ndayishimiye
Antoine Dominique 14, Ntirushwa Jean Aimee 8, Osee Iyabivuze 22, Songa Isaie 9 na Nshuti Dominique Savio 27
Police FC ifite undi mukino izahuramo na AS Kigali
Jean de Dieu Touya wahoze muri SC Kiyovu
Abakinnyi basuhuzanya
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Ubworoherane
Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Police FC yabwiye abanyamakuru ko yishimitye intsinzi abakinnyi bakoreye ariko ko atishimye mu buryo bukabije kuko ngo hari ibyo yabonye bitabaye uko yabishakaga.
Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Police FC aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino
Niyomugabo Amars umutoza mukuru wa Musanze FC
TANGA IGITECYEREZO