RFL
Kigali

Musanze: Police FC yatsinze Musanze FC muri gahunda ikakaye yo kwitegura imikino y’Abapolisi bo muri EAC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 21:02
0


Ikipe ya Police FC kuri ubu iri kubarizwa mu karere ka Musanze kuva kuwa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe kuri sitade Ubworoherane kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019.



Nshuti Dominique Savio na Osee Iyabivuze nibo bafashije iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda kwitwara neza mu majyaruguru y’u Rwanda.


Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego  

Police FC irakomeza gucumbika mu karere ka Musanze aho banafite gahunda yo kwiga akarasisi bazaserukana ubwo bazaba bageze i Nairobi muri Kenya mbere y’uko irushanwa ritangira.

Police FC yatsinze Musanze FC nyuma y’uko kandi baherukaga gutsinda SEC Academy ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Rwamagana ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019.


Mwiseneza Daniel (4) myugariro wa Musanze FC

Biteganyijwe ko nyuma yo gukina na Musanze FC bakanayitsinda, Police FC igomba gucakirana na AS Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 kuri sitade Amahoro i Remera.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Musanze FC XI: Ndoli Jean Claude (Gk), Mwiseneza Daniel, Habyarimana Eugene , Dushimumugenzi Jean,Hakizimana Francois, Kayigamba Jean Paul, Maombi Jean Pierre, Musa Ally Sova, ,Muhoza Tresor, Mumbele Saiba Claude "Kizizi", na Kambale Salita Gentil

Police FC XI: Habarurema Gahungu (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwee Jean Marie Vianney 12, Aimable Nsabimana (C,13), Valeur Nduwayo 6, Munyakazi Yussuf Lule 20, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Ntirushwa Jean Aimee 8, Osee Iyabivuze 22,  Songa Isaie 9 na Nshuti Dominique Savio 27


Police FC ifite undi mukino izahuramo na AS Kigali 


Jean de Dieu Touya wahoze muri SC Kiyovu 


Abakinnyi basuhuzanya 


Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Ubworoherane 

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Police FC yabwiye abanyamakuru ko yishimitye intsinzi abakinnyi bakoreye ariko ko atishimye mu buryo bukabije kuko ngo hari ibyo yabonye bitabaye uko yabishakaga.


Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Police FC aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino 


Niyomugabo Amars umutoza mukuru wa Musanze FC 

Photos: Musanze FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND