RFL
Kigali

FERWAFA yamenyesheje amakipe ko batandukanye na Azam TV bityo bagomba kwitegura impinduka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 8:34
1


Azam Media Ltd yari ifitanye amasezerano na FERWAFA mu gutera inkunga umupira w’amaguru w’u Rwanda ndetse no kwerekana imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, FERWAFA yamenyesheje amakipe ko bitazongera.



Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango (Amakipe) yababwiye ko tariki ya 5 Kanama 2019 bakiriye ibaruwa ivuye muri Azam Media Ltd bavuga ko bazahagarika gukorana na FERWAFA guhera tariki 21 Kanama 2019.

Ibi bivuze ko guhera kuri iyo tariki nta mukino n’umwe w’umupira w’amaguru w’u Rwanda uzongera kugaragara kuri Azam TV ishami rya Kigali (Azam TV Rwanda).


Azam TV ishami rya Kigali ishobora kuva burundu mu mupira w'u Rwanda 

FERWAFA yateguje amakipe ko agomba kwitegura izo mpinduka mu mwaka w’imikino 2019-2020 kuko ngo mu gihe nta cyaba gihindutse inkunga bagenerwaga na Azam Media Ltd yahita ihagarara.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango kuri gahunda ya Azam Media Ltd 

Gusa, FERWAFA yongeye ibwira abanyamuryango ko ibiganiro bikomeje hagati ya Komite Nyobozi ya FERWAFA n’ubuyobozi bwa Azam Media Group Ltd, bityo ikizavamo bazakimenyeshwa mu minsi ya vuba.

 


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimana Mugisha4 years ago
    Azm Yariyarturyo Herej San





Inyarwanda BACKGROUND