RFL
Kigali

Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo “Idini y’ukuri” yasobanuwe mu kiyapani-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2019 15:48
0


Umuhanzi Mani Martin yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Idini y’ukuri” yari imaze imyaka irindwi isohotse mu buryo bw’amajwi. Yayihaye umwihariko w’uko ifite ubusobanuro mu rurimi rw’Ikiyapani.



Mani Martin yatangarije INYARWANDA ko kuva yashyira hanze iyi ndirimbo “Idini y’ukuri” mu buryo bw’amajwi yakunze gusabwa na benshi gukora n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo iri kuri album ya kane yise “My Destiny”.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza ubuzima busanzwe, yafatiwe mu muhanda. Nta nkuru yihariye ikinwemo uretse ubutumwa Mani Martin yakubiyemo. Ni indirimbo kandi yahawe umwihariko w’uko isobanuye mu rurimi rw’Ikiyapani. 

Mani Martin avuga ko yatekereje kuyisobanura ‘kugira ngo abazayireba bakoresha urwo rurimi nabo babashe gusobanukirwa ubutumwa burimo cyane ko bugenewe isi yose.’

Yagize ati “Ikiyapani ubwacyo kuba kigaragara muri ‘subtitles’ ni uko nzi ko ubu hari abayapani bakurikira muzika yanjye. Ubwo mperuka yo mu bitaramo bizenguruka icyo gihugu nahungukiye abakunzi b’inganzo yanjye batari bacye.” 

Kuyishyira mu rurimi rw'ikiyapani yabifashijwemo n'uwitwa Hiroshi usanzwe asemura indimi. Uyu muhanzi avuga ko atatinze gufatira amashusho iyi ndirimbo ahubwo ko yari afite n’akazi ko gutunganya amashusho y’izindi ndirimbo ziri kuri album. Ati “Sinatinze kuyikora ahubwo nta n’ubwo icyo gihe nsohora iyi album nari mfite gahunda yo gukora video y'indirimbo zose ziyigize.” 


Mani Martin yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo "Idini y'ukuri" yari imaze imyaka irindwi isohotse mu buryo bw'amajwi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IDINI Y'UKURI" YA MANI MARTIN


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND