RFL
Kigali

Ikibazo cy’abahanzi batsinze muri SALAX Awards batarahabwa amafaranga yabo gishobora kuba kigiye gufata indi ntera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2019 13:35
0


Muri Werurwe 2019 ni bwo habaye irushanwa rya SALAX Awards. Icyo gihe abahanzi bari mu byiciro icumi barahembwe ndetse hari amafaranga igihembo kimwe cyagombaga kujyana nayo. Nyuma y’itangwa ry’ibihembo abahanzi bategereje amafaranga baraheba kugeza magingo aya abahanzi ntabwo barabona amafaranga yabo kimwe mu byo bahamya ko barambiwe.



Bijya gutangira abahanzi bagombaga guhembwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri gikombe bari kuba begukanye. Bagiye gushyikirizwa ibi bihembo, abahanzi batunguwe no gusanga bagiye guhabwa 700000frw. Nyuma Inyarwanda yamenyeshejwe n'abategura SALAX Awards ko byatewe nuko hari ibyiciro byongewemo bitari byarateganyijwe bityo bigabanya amafaranga umuhanzi yakabaye ahabwa.

Nyuma abahanzi baje kumenyeshwa ko amafaranga bazahabwa nayo agabanywa bitewe n'uko hari imisoro bagombaga gutanga muri Rwanda Revenue Authority. Aha buri muhanzi yari agejejwe ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 595,000frw. Mu minsi ishize ubuyobozi bwa AHUPA butegura SALAX Awards bwatangarije Inyarwanda ko bwatangiye kwishyura abahanzi aya mafaranga ndetse hari nabahanzi batangiye kuyafata.

Abahanzi babonye iyi nkuru bose bamaganye amakuru yuko hari abamaze gufata aya mafaranga. Benshi mu baganiriye na Inyarwanda bahamirije umunyamakuru ko batigeze bahabwa aya mafaranga, ndetse kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 abahanzi bari batangiye kwikusanya ngo babe batangaza ikibazo bafite.

SALAXAhmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura SALAX Awards

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n’uhagarariye Federasiyo ya muzika mu Rwanda Intore Tuyisenge yatangaje ko ikintu cyabaye ari uko uwagombaga kwishyura abahanzi ari kubigendamo biguruntege bityo kuri ubu rero ngo ibiganiro ntibikiri ngombwa bagiye gushaka uko biyambaza inzego zibakuriye zibafashe gukurikirana iki kibazo.

Intore Tuyisenge yagize ati” Yakabaye yarishyuye hashize ibyumweru bitatu bemeranyije n’uwateguye SALAX Awards kuba yatangira kwishyura abahanzi, kuri ubu ngo kuba ataratangira kubishyura ni ikibazo gikomeye.” Ku bwa Tuyisenge Intore umuyobozi wa Federasiyo ya muzika ngo mu minsi ya vuba cyane bagiye kwicara barebe niba hagira igikorwa abahanzi bagashyikirizwa amafaranga yabo cyane ko hari n’inzego zifite ubushobozi bwo kubishyuriza.

Intore Tuyisenge yatangarije Inyarwanda ko ubwo baheruka kuganira n'uwateguye SALAX Awards yabamenyesheje ko atari ari mu Rwanda impamvu yatumye abahanzi batinda kubona amafaranga yabo. Icyakora ku rundi ruhande Tuyisenge ahamya ko iyi ari impamvu itumvikana cyane ko kompanyi itagira umuyobozi umwe ngo nabura abahanzi babure amafaranga yabo. Ikindi ahamya ni uko urugendo rw’uyu muyobozi rutakabaye impamvu yo kugira ababihomberamo, bityo ngo mu minsi iri imbere bagiye kureba uko bakwiyambaza izindi nzego abahanzi babashe kwishyurwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND