RFL
Kigali

CECAFA U15: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kugana i Asmara-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/08/2019 14:07
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 15 yakoze imyitozo ya nyuma isoza gahunda y’imyitozo bari bafite mu Rwanda mbere yo kujya muri Erythrea mu mikino ya CECAFA y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje iyi myaka.



Imikino ya CECAFA 2019 ku makipe y’ibihugu akoresheje abakinnyi batarengeje imyaka 15, izabera i Asmara muri Erythrea kuva tariki 16 Kanama 2019 kuzageza tariki ya 1 Nzeli 2019 ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma.

Iyi mikino, u Rwanda rugiye kuyitabira bwa mbere bityo ikipe yateguriwe kujya muri iyi mikino ikaba yari imaze iminsi ikorera imyitozo i Shyorongi mbere y’uko kuri uyu wa Gatatu bakoreye kuri sitade ya Kigali. Biteganyijwe ko saa saba z’ijoro z’uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019 ari bwo iyi kipe ijya muri Erythrea.

Rwasamanzi Yves nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, Kabarisa Kariopi akaba umutoza w’abanyezamu ndetse na Gatera Moussa umutoza wungirije, baramukiye muri gahunda yo gutoza abana uburyo bwo gutsinda ibitego bibyawe n’amashoti ya kure, gucenga mu rubuga rw’amahina wabona umwanya ugatera mu izamu ndetse no kwimenyereza kugenzura umupira ukawukoresha icyo ushaka imbere y’uwo muhanganye.





Imyitozo ya nyuma y'Amavubi U15

Muri iyi mikino ya CECAFA U15, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu (C,), aho ruri kumwe na South Sudan, Uganda na Ethiopia.

U Rwanda ruzajya mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 bakina na South Sudan mbere yo guhura na Ethiopia tariki 20 Kanama 2019. Amavubi azasoza imikino y’amatsinda ahura na Uganda tariki 24 Kanama 2019.

 Iri rushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 ryemejwe mu nama y’inteko rusange ya CECAFA yateraniye i Asmara muri Erythrea tariki 28 Gicurasi 2019 bitryo rikaba rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu mateka ya CECAFA.

CECAFA bizera ko iyi mikino izafasha abanyamuryango (ibihugu) mu gutegura amakipe y’abatarengeje imyaka 17 azatangira gushaka itike z’igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2020.


Imyitozo ya nyuma y'Amavubi U15 yabereye kuri sitade ya Kigali 







Nshimiyimana Celestin umukinnyi wo hagati 

Urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi Rwasamanzi Yves azitabaza muri iri rushanwa rurajya hanze mu masaha ari imbere ubwo araba amaze kuganira n’abanyamakuru kuri gahunda, intego n’imigambi afite kuri iri rushanwa.







Abana bambara inkweto     




Ikipe igera ku kibuga 

Ubwo Rwasamanzi Yves yari ageze ku kibuga


Tuyishime Jean Claude ukurikirana ubuzima bw'abana 












Abakinnyi bishyushya bakoresheje umupira 






Gatera MOussa umutoza wungirije 




Kabarisa Calliope umutoza w'abanyezamu 





Sibomana Sultan Bobo umukinnyi wo hagati 



Rwasamanzi Yves atanga amabwiriza 






Tuyisenge Eric bita Cantona izuba ryari rimumereye nabi 


Nshimiyimana Celstin yitoza amacenga 



Imyitozo ya nyuma y'Amavubi U15

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND