Bay G wamenyekanye mu myaka ya 2008 kuzamura icyakora ntatinde mu muziki cyane ko mu mwaka wa 2009 yaje kuburirwa irengero ndetse n’ibijyanye na muzika byose akabishyira ku ruhande, nyuma y’imyaka 10 adakora umuziki kuri ubu yawugarutsemo ndetse yanamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya.
Ubusanzwe uyu mugabo yitwa Dusabe Ismael yavukiye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Kuri ubu ni umugabo w’imyaka 28 cyane ko yavutse mu 1991. Arubatse ndetse afite n'abana babiri. Iyo muganiriye akubwira ko ubundi yatangiye umuziki afite imyaka 16 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Indirimbo yamenyekaniyemo cyane ni iyitwa “Sinzi ibyanyu” yakoze yiga muri APADE igakorwa na Producer Eloi Class bivugwa ko yapfiriye i Burundi.
UMVA HANO INDIRIMBO "SINZI IBYANYU" YATUMYE IZINA RYA BAY G RYAMAMARA
Bay G yagarutse mu muziki yitwa Plan Bay
Mu kiganiro yahaye
Inyarwanda.com yaize ati”Ubu ngarutse mu muziki n’ingamba nshya n’injyana nshya isa
n'iyabambanjirije mu muziki.” Uyu musore indirimbo ya mbere yahereyeho ni iyo
yise ”Rugira” iri mu njyana benshi bakunze kwita Karahanyuze. Avuga ko uyu ari
umuziki yakuze akunda bityo akaba adashobora kuwureka ngo ugende gutyo gusa ari nayo
mpamvu yahisemo gukora indirimbo iri muri iyi njyana mu rwego rwo kuyisigasira.
Plan Bay nk'uko asigaye
yitwa mu muziki yatangarije Inyarwanda ko yabaye asubitse umuziki ngo abanze
arangize amasomo n’izindi nshingano. Yagize ati” Nasubitse umuziki muri 2009 mbanje kurangiza
amashuri hahita haziramo gushaka imibereho bituma ntaboneka noneho bihumira ku
murari ubwo nari nubatse kuko haziyemo n’inshingano z’urugo byose binsaba
kubanza gatuza gake kugira ngaruke ntaguhagarara ariko noneho ubu naje nje.”
UMVA HANO IYI NDIRIMBONSHYA “RUGIRA” YA PLAN BAY
TANGA IGITECYEREZO