Djimix ni umuhanzi akaba n'umucuranzi mu karere ka Rubavu. Uyu musore yakoze yakoze impanuka muri 2017 avuye gucuranga i Ngororero tariki 25 Ukuboza aho yari kuri moto atwawe, umumotari wari umutwaye akahasiga ubuzima. Kuri ubu Djimix yateguriwe igitaramo cyo gukusanya inkunga izamufasha gukomeza kwivuza.
The Same na Khalid ni bo bagize igiterekezo bwa mbere cyo gufasha uyu muhanzi babiganiraho, basanga byaba ari byiza ndetse bikanagaragaza umuco mwiza wahozeho mu karere ka Rubavu by'umwihariko mu myidagaduro yaho nk'uko twabitangarijwe na Jay Farry wo muri The Same wabaye uwa mbere kubitekereza.
The Same bagize uruhare mu itegurwa ry'iki gitaramo
Mu kiganiro na Djimix nyiri ubwite ufite imvune amaranye hafi
imyaka ibiri
yatangarije INYARWANDA akamuri ku mutima ashimira
byimazeyo
abamutekereje ndetse anashimangira ko yizeye ko
namara gukira neza
icyo azakora ari ugukora cyane agateza imbere
akarere by'umwihariko mu
myidagaduro.
Yagize ati" Nukuri njye ndashima cyane
Abanyarubavu, The Same Khalid
kimwe n'abandi mwakoze kuntekereza
cyane. Mu by'ukuri twarakoranye cyane
muri ShowBiz (imyidagaduro) y'akarere ka Rubavu
ikirenze kandi turi
n'inshuti. Kuntekereza bimpa imbaraga zo gukira
vuba nkagaruka tugakora
tugateza imbere imyidagaduro yacu twahoze
duhirimbanira".
Djimix yasoje asaba Abanyarwanda n'Anyarubavu mu ngeri zose kubahana bagakundana kuko bigira ingaruka nziza cyangwa mbi mu gihe wagize ikibazo cyangwa ibyishimo. Djimix kuri ubu wivuriza muri CHK n'umuhanzi watangiye kuririmba mu mwaka wa 2005 atangira umwuga wo gucuranga muri 2010. Kuri ubu ni umuhanzi ku giti cye akaba n'umu Dj.
Djimix amaze imyaka 2 mu mvune
Muri iki gitaramo hazakusanywa inkunga yo gufasha Djimix ugeze kuri 80% mu gukira imvune ye imaze kumutwara asaga Miliyoni imwe n'ibihumbi maganatanu by'amafaranga y'u Rwanda. Biteganyijwe ko ari Djimix ari we uzacuranga muri iki gitaramo.
We For Djimix (Twe ku bwa Djimix) ni igitaramo
kizaba tariki 15 Kanama
2019, mu karere ka Rubavu kuri Brevis Pu, biteganyijwe
ko uzaza mu
gitaramo azatanga amafaranga magana atanu (500rwf)
y'amanyarwanda
akazongerwa bitewe n'ubushake bw'umuntu uzaba
agiye kwinjira.
Uramutse ushaka kwifatanya n'abanyarubavu n'inshuti zabo
muri iki gikorwa cya We For Djimix wanyuza inkunga yawe kuri Numero
iri muri Mobile Money
0784546909 cyangwa ukanyura kuri 408461926710187 numero ya Bank iba
muri Banki y'abaturage (Bank Populaire).
Igitaramo cyo gufasha Djimix umaze imyaka 2 mu mvune
TANGA IGITECYEREZO