RFL
Kigali

Rubavu: Hateguwe igitaramo cyiswe 'We For Djimix' cyo gukusanya inkunga yo gufasha Ndibwami Djimix umaze imyaka ibiri mu mvune

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/08/2019 15:39
1


Djimix ni umuhanzi akaba n'umucuranzi mu karere ka Rubavu. Uyu musore yakoze yakoze impanuka muri 2017 avuye gucuranga i Ngororero tariki 25 Ukuboza aho yari kuri moto atwawe, umumotari wari umutwaye akahasiga ubuzima. Kuri ubu Djimix yateguriwe igitaramo cyo gukusanya inkunga izamufasha gukomeza kwivuza.



The Same na Khalid ni bo bagize igiterekezo bwa mbere cyo gufasha uyu muhanzi babiganiraho, basanga byaba ari byiza ndetse bikanagaragaza umuco mwiza wahozeho mu karere ka Rubavu by'umwihariko mu myidagaduro yaho nk'uko twabitangarijwe na Jay Farry wo muri The Same wabaye uwa mbere kubitekereza.


The Same bagize uruhare mu itegurwa ry'iki gitaramo

Mu kiganiro na Djimix nyiri ubwite ufite imvune amaranye hafi imyaka ibiri
yatangarije INYARWANDA akamuri ku mutima ashimira byimazeyo
abamutekereje ndetse anashimangira ko yizeye ko namara gukira neza
icyo azakora ari ugukora cyane agateza imbere akarere by'umwihariko mu
myidagaduro.

Yagize ati" Nukuri njye ndashima cyane Abanyarubavu, The Same Khalid
kimwe n'abandi mwakoze kuntekereza cyane. Mu by'ukuri twarakoranye cyane
muri ShowBiz (imyidagaduro) y'akarere ka Rubavu ikirenze kandi turi
n'inshuti. Kuntekereza bimpa imbaraga zo gukira vuba nkagaruka tugakora
tugateza imbere imyidagaduro yacu twahoze duhirimbanira".

Djimix yasoje asaba Abanyarwanda n'Anyarubavu mu ngeri zose kubahana bagakundana kuko bigira ingaruka nziza cyangwa mbi mu gihe wagize ikibazo cyangwa ibyishimo. Djimix kuri ubu wivuriza muri CHK n'umuhanzi watangiye kuririmba mu mwaka wa 2005 atangira umwuga wo gucuranga muri 2010. Kuri ubu ni umuhanzi ku giti cye akaba n'umu Dj. 


Djimix amaze imyaka 2 mu mvune

Muri iki gitaramo hazakusanywa inkunga yo gufasha Djimix ugeze kuri 80% mu gukira imvune ye imaze kumutwara asaga Miliyoni imwe n'ibihumbi maganatanu by'amafaranga y'u Rwanda. Biteganyijwe ko ari Djimix ari we uzacuranga muri iki gitaramo.

We For Djimix (Twe ku bwa Djimix) ni igitaramo kizaba tariki 15 Kanama
2019, mu karere ka Rubavu kuri Brevis Pu, biteganyijwe ko uzaza mu
gitaramo azatanga amafaranga magana atanu (500rwf) y'amanyarwanda
akazongerwa bitewe n'ubushake bw'umuntu uzaba agiye kwinjira.

Uramutse ushaka kwifatanya n'abanyarubavu n'inshuti zabo muri iki gikorwa cya We For Djimix wanyuza inkunga yawe kuri Numero iri muri Mobile Money
0784546909 cyangwa ukanyura kuri 408461926710187 numero ya Bank iba
muri Banki y'abaturage (Bank Populaire).


Urupapuro rw'ubutumire

Igitaramo cyo gufasha Djimix umaze imyaka 2 mu mvune






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutama4 years ago
    We for Djimix turahabaye bajama nyirikimodoka tuzamubonw





Inyarwanda BACKGROUND