RFL
Kigali

Nairobi: Abanyarwanda bitabiriye “Military Games” barataka inzara no gufatwa nabi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/08/2019 13:13
2


Guhera kuri uyu wa 13 Kanama 2019 ni bwo i Nairobi muri Kenya hazatangira imikino ihuza amakipe y’igisikare cy’ibihugu byo mu karere. Muri iyi mikino, u Rwanda rufiteyo amakipe ya APR y’imikino itandukanye.



Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019 ni bwo amakipe yose ya APR yahagurutse mu Rwanda agana i Nairobi muri Kenya aho imikino igomba kubera. Gusa ikibazo gihari ni uburyo bamwe mu bakinnyi babangamiwe n’ubuzima barimo muri iki gihugu.

Umwe mu bakinnyi b’imwe mu makipe ya APR acumbikiwe muri Jomo Kenyatta University waganiriye na INYARWANDA, yavuze ko ikibazo bafite gikomeye ari uburyo bari gufatamo amafunguro adafite isuku ndetse akaba anateguye mu buryo budashimishije ku buryo bamwe muri bagenzi be batangiye kurwana mu nda.

Uyu mukinnyi yagize ati “Turashima Imana kuko twagezeyo amahoro. Gusa ubuzima buhagaze nabi kuko Abanyakenya bari kudufata nabi. Ubu turya kawunga n’isosi y’ubunyobwa n’ibyitwa sukuma wiki. Byaratunaniye kuko bidutera kurwana mu nda. Kawunga yabo iba idahiye neza ku buryo kuyimira ni ibibazo”.


Ikipe rusange y'abakinnyi RDF yajyanye muri "Military Games"

Uyu mukinnyi abajijwe niba bacumbitse muri hoteli, yavuze ko bataba muri hoteli ahubwo ko baba muri kaminuza ya Jommo Kenyatta nk’uko babaga muri RP-IPRC Kigali (Rwanda) ubwo bari mu myiteguro.

Ku murongo wa telefoni igendanwa, Lt.Col.Innocent Munyengango umuvugizi wa RDF yabwiye INYARWANDA ko nta makuru ahagije afite kuri iki kibazo gusa ngo mu gihe araba yabonetse yayatanga. Lt. Col. Innocent Munyengango yagize ati: “Nta makuru yabyo mfite nyuma y’ayo makuru twabajije abandi na n’ubu ntibaradusubiza. Nibadusubiza turababwira”.

"Military Games" ni imikino ngaruka mwaka ikaba yitabirwa n'amakipe akina imikino itandukanye irimo umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball, Netball n'imikino ngorora mubiri yo gusiganwa ku maguru. Irushanwa nyirizina riratangira kuwa Kabiri tariki 13 kuzageza ku wa 23 Kanama 2019. Ikipe z'u Rwanda zizajya mu kibuga kuwa Gatatu tariki 14 Kanama 2019.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntawigira francois4 years ago
    ahhh ntagitaganza kirimo twarabimenyereyeko igihe cyose abanyarwanda iyodusohotse hanze yigihungu dufatwa nabi ariko nukwhangana.
  • safali4 years ago
    MINADEF , ishake uko ikemura icyo kibazo! abasirikare bacu ntibakwiye gufatwa gutyo!





Inyarwanda BACKGROUND