RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka itari mike adashyira hanze indirimbo Sandra Miraji yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hagenimana” –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2019 9:38
0


Sandra Miraji ni izina ry’umuhanzikazi ryamenyekanye mu myaka ishize, nyuma y’igihe kinini asa n'uwahagaritse ibikorwa bya muzika. Kuri ubu yagarutse mu muziki anashyira hanze indirimbo ye nshya yise “Hagenimana” yasohokanye n’amashusho yayo.



Uyu ni umwe mu bakobwa batinyutse bakinjira mu njyana ya Hip Hop ndetse akanagira amahirwe izina rye rikazamuka, icyakora igihe ryazamukaga niko nawe ibya muzika yagendaga abishyira ku ruhande nubwo ibyo yari ahugiyemo atigeze akunda kubitangaza. Nyuma y’igihe asa nuwavuye mu muziki cyane ko yari amaze imyaka ikabakaba muri itatu kuri ubu Sandra Miraji yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Hagenimana”.

Sandra MirajiSandra Miraji

Iyi ndirimbo nshya ya Sandra Miraji yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe na Ibalab uyu akaba rinawe wayatunganyije mu gihe mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Hollybeat. 

REBA HANO INDIRIMBO "HAGENIMANA" SANDRA MIRAJI YAMAZE GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND