RFL
Kigali

Breaking: Nizigiyimana Abdoul Kalim bita Mackenzie yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/08/2019 21:48
0


Nizigiyimana Abdoul Kalim wamamaye ku izina rya Mackenzie akaba yari myugariro w’iburyo mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, yamaze gushyira hanze umwanzuro yafashe wo gusezera muri iyi kipe iheruka muri AFCON 2019 akaba yari ayimazemo imyaka 12.



Nizigiyimana ni Umurundi nk’igihugu cyamubyaye, akaba rurangiranwa mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports (2011-2015).

Aganira na INYARWANDA, Nizigiyimana yavuze ko ari ibintu yari amaze iminsi atecyerezaho cyane bityo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2019 ukaba wari umunsi wo kubimenyesha abakunzi be n’abavandimwe babana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse n’abo bagiye bayihuriramo bose.

“Nasezeye. Ni ibintu natecyerejeho, nafashe umwanya uhagije mbyigaho nsanga ibyo nari nshoboye byose narabitanze”. Nizigiyimana


Nizigiyimana ubwo yari muri Gormahia FC

Nizigiyimana umaze imyaka 12 mu ikipe y’igihugu y’Abarundi, yabaye mu ikipe ya Vital’O (2006) mbere yo kuza muri APR FC (2008-2009).


Nizigiyimana (6) yari amaze iminsi ari kapiteni w'u Burundi

Nizigiyimana yavuye muri APR FC agana muri Kiyovu Sport (2009-2010) aho yavuye akajya muri AS Vita Club (2010) mbere yuko kandi agaruka muri Vital’O (2010-2011).

Mu 2011 Nizigiyimana yagarutse mu Rwanda akina mu ikipe ya Rayon Sports kugeza mu 2015 ubwo yahitaga ajya muri Gormahia FC muri Kenya akaba yaratandukanye nayo mu mpera za 2018.

Muri Gashyantare 2019, Niziyimana yasinye muri Vipers SC muri Uganda ariko akaba yarasoje shampiyona 2018-2019 agahita asinya muri Wazito FC mu cyiciro cya mbere muri Kenya.


Nizigiyimana Abdoul Kalim Mackenzie asanga yaratanze ibyo yari afite 

Nizigiyimana yari mu ikipe yakoze amateka yo kubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 aho babigezeho bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Burundi.


Ubwo Nizigiyimana yerekanwaga muri Vipers SC muri Uganda 

Nizigiyimana ubu ni umukinnyi wa Wazito FC muri Kenya    

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND